Amakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Omar al-Bashir agiye guhatwa ibibazo ku byaha ashinjwa

Ubushinjacyaha bwa Sudani bwategetse ko uwahoze ari perezida w’iki gihugu Omar al-Bashir atangira guhatwa ibibazo kubyaha ashinjwa birimo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Itangazo ry’Ubushinjacyaha bw’iki gihugu rivuga ko undi muyobozi ukomeye nawe agiye gukorwaho iperereza ku byaha nk’ibi bifitanye isano n’amafaranga.

Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi yakuweho  n’igisirikare ku wa 11 Mata nyuma y’amezi agera kuri atatu mu gihugu hari imyigaragambyo.

Kugeza ubungubu abaturage ba Sudan baracyigaragambya basabako igisirikare kirekura ubutegetsi bukajya mu maboko y’abasivile.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger