AmakuruImyidagaduro

Oda Paccy ari ku isonga mu gihe cy’ibihuha bikwirakwizwa n’imbuga nkoranyambaga

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bashyiragaho ibitekerezo bitandukanye bavuga ku ndirimbo umuhanzikazi Oda Paccy yari arimo kwamamaza ahanini bitewe n’ifoto yakoresheje igaragaza ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa.

Iyi foto ubwayo ntabwo yavuzweho rumwe n’abantu bo mu ngeri zitandukanye ndetse n’izina ‘IBYA tsi ‘ yari yise indirimbo ye ntiryavugwaho rumwe kuko bamwe basomaga ‘IBYA’ ijambo ‘tsi’ ritagaragaraga neza rikaza nyuma. Hari abamushinje kwica umuco nkana kandi ari intore yatojwe ndetse binatuma Edouard Bamporiki uyobora itorero ry’igihugu amwambura izina ry’ubutore ‘Indatabigwi’.

Oda Paccy ari mu bantu bashyushya imbuga nkoranyambaga mu gihe aba ari kwamamaza ibihangano bye, kuko ari mu bantu bavugisha abatandukanye ku buryo n’abadepite bamuvugaho.

Depite Frank Habineza abicishije kuri Twitter yavuze ko umuhanzi Uzamberumwana Oda Paccy nta cyaha yakoze, n’ikosa gusa kandi ko nta mpamvu yo gukomeza kumuhutaza, ndetse anavuga ko abasabaga ko ibihangano bye bihagarikwa bareka ibyo bitekerezo.

Uyu muhanzikazi ari mu bantu batera impaka mu gihugu hose bitewe n’ibikorwa bye, uretse kuri Twitter, Instagram, Facebook , Youtube n’izindi Paccy yatejeho impaka, ibyo yakoze byanatumye akorwaho ikiganiro kuri Televiziyo y’igihugu cyari kirimo abatumirwa batandukanye bagaruka ku byo yari yakoze. Ni ikiganiro ‘The Dilema of the policing morality’ cyabaye Ku cyumweru tariki ya 28 Ukwakira.

Kubera ibitekerezo bitandukanye byashyigikira Paccy ko nta kibi yakoze, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Edouard Bamporiki yasabye imbabazi abantu avuga ko icyemezo cyo kumwambura izina ry’ubutore cyafashwe hatabayeho kureba impande zose.

Ibi byose byabaga indirimbo Paccy atari yayishyira hanze, mu gihe abantu benshi batekerezaga ko izaba isa naho irimo amagambo ashyishyikariza abantu ibikorwa bibi, imaze gusohoka basanzemo amagambo abuza abantu gukoresha ibyatsi by’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi, abantu baratunguwe. Ariko icyo Oda Paccy yashakaga cyagezweho indirimbo yaravuzwe karahava.

Tariki ya 28 Nzeli 2017 Oda Paccy yongeye kuvugisha menshi abakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo yifotozaga yambaye ubusa agakinga ikoma ku myanya y’ibanga bigaragara ko nta kandi kantu yambaye, icyo gihe yaravuzwe karahava kandi nyamara yari amaze igihe atumvikana mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Nubwo hari abavugaga ko Paccy ari mu makosa kuba yashyize hanze ifoto y’ikibuno kandi bifatwa nk’amashusho y’urukozasoni, Oda Paccy yavuze ko kiriya kibuno atari icye ahubwo ari ifoto isanzwe, mu magambo ye ariko yavuze ko kiriya kibuno aramutse agifite ngo yajya yirirwa yiyambariye ubusa.

Ku ruhande rw’uwakoze iyo foto yateje impagarara mu bantu, yavuze ko yayikoze agendeye ku bitekerezo bya Oda Paccy kuko bashakaga ko indirimbo ikundwa cyane kandi ikavugwa cyane, babigezeho yaravuzwe.

Kugeza ubu , nyuma y’icyumweru kimwe iyi ndirimbo ya Paccy isohotse, imaze kurebwa n’abantu barenga 100 000 kuri Youtube, ndetse anakomeje kuzenguruka ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu avuga kuri iyi ndirimbo.

Yambuwe izina ry’ubutore kuko yaganirijwe akanga kwisubiraho

Amafoto ya Paccy ntabwo avugwaho rumwe
Akora ibishoboka byose ngo agaragare neza , ku mafoto

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger