Uncategorized

Nyuma y’uko Rayon Sports iguzemo babiri, Musanze FC yahise igura abandi bakinnyi babiri

Nyuma y’uko Rayon Sports iguze abasore babiri bakiniraga Musanze FC, iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda na yo yamaze kwibikaho abakinnyi babiri harimo n’uwaturutse muri Police FC.

Aba ni Habimana Hussein wari umaze imyaka ibiri muri Police FC watandukanye nayo mu kwezi gushize nyuma y’uko banze kumwongerera  amasezerano yo kuyikinira, ndetse na Tuyisenge Pekeake bita Pekinho wari umaze umwaka umwe muri Miroplast FC aho iyi kipe yo kwa Mironko yari yaramukuye muri Musanze.

Habimana Hussein na Tuyisenge Pekeake Pekinho basinye amasezerano y’imyaka ibiri (2) amasezerano bakaba bagomba gukinira Musanze FC kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino 2019-2020.

Musanze FC isinyishije aba bakinnyi nyuma y’uko Rayon Sports yari yaguzemo Mudeyi Suleiman ukina asatira izamu aca mu mpande n’umuzamu  Mazimpaka Andere. ndetse ubuyobozi bwa Musanze bukaba buvuga ko Rayon Sports yavuganye n’aba bakinnyi batabizi.

Tuyisenge Pekeake bita Pekinho wari umaze umwaka umwe muri Miroplast FC yasubiye muri Musanze FC
Habimana Hussein wari umaze imyaka ibiri muri Police FC

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger