AmakuruImikino

APR FC yakoreye imyitozo ya mbere mu karere ka Nyagatare(Amafoto)

Ikipe ya APR FC iherereye i Nyagatare mu Burasirazuba bw’igihugu, yaraye ihakoreye imyitozo ya mbere mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha izatangira mu ntangiriro z’Ukwakira.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yageze i Nyagatare saa sita z’ejo ziburaho iminota mike, ihita yerekeza kuri Hotel City Blue aho yafatiye ifunguro rya saa sita, akaba ari na ho igomba kumara iminsi 3 icumbitse mbere yo kugaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu.

Saa Kumi z’umugoroba ni bwo APR FC yari itangiye imyitozo yakorewe kuri hotel, dore ko iyi hotel inafite ibikoresho byinshi bitandukanye byifashishwa mu myitozo. Iyi myitozo ya APR FC, yibanze ku kurambura no kugorora ingingo ari na ko bananura amaguru binyuze mu kwirukanka, nyuma y’iminota 30 abakinnyi bajya gukomereza imyitozo mu byuma byongera imbaraga.

Magingo aya abakinnyi ba APR FC bari mu myitozo yatangiye saa tatu, bikaba biteganyijwe ko baza kuyisubiramo saa kumi z’umugoroba nyuma yo kuruhuka no gufata ifunguro rya saa sita.

City Blue Epic ni yo Hotel APR FC isanzwe icumbikamo iyo yagiye i Nyagatare.
Abatoza ba APR FC bakigera ku kibuga.
Abazamu, Ntaribi Stiven na Yves Kimenyi bagororana.
Abakinnyi ba APR FC bananura ingingo.
Nizeyimana Mirafa ananurana n’umuzamu Ntwari Fiacre.
Itangishaka Blaise ananura mugenzi we.
Myugariro Buregeye Prince yinanura.
Ngabo Albert na Sugira Ernest bananurana ingingo.
Abakinnyi ba APR FC bayobowe na Kapiteni Migi birukanka ikibuga.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger