Amakuru ashushyeImyidagaduro

Nyuma yo kwiyunga kwa Tuff Gangs, nta mugambi wo kujya muri Guma Guma nk’itsinda

Mu minsi yashize n’ibwo inkuru yo kwiyunga kwa Tuff Gangs yatangiye gucicikana ndetse iza kwemezwa n’uko bahise bashyira hanze indirimbo bahuriyemo bise For Someone, Nyuma y’ibi byose bamwe mu bagize iri tsinda ntibakozwa ibyo kujya muri Guma Guma ari nk’itsinda.

Aba basore bagacishijeho mu myaka yashize bakaba bamwe mu bazazamunzuye Hip Hop, bari bamaze igihe kigera ku myaka  2 batandukanye ndetse baracitsemo bibiri[Stone Church na Tuff Gangs nshya]. Gusa kuri ubu bunze ubumwe bongera gukorera hamwe.

Iri tsinda rigizwe na Bulldogg, Fireman, Green P na Jay Polly kuri ubu rivuga ko ryagarukanye ingufu zidasanzwe ndetse rikaba rifite imishinga myinshi muri Studio izajya hanze mu minsi ya vuba hatagize igihinduka.

Aba basore n’ubwo bongeye kunga ubumwe ariko ntibakozwa ibyo kuba bajya mu irushanwa rya  Primus Guma Guma Super Star nk’itsinda ahubwo bumva ko buri umwe yajyamo nk’umuhanzi ku giti cye kurusha uko barwanira udufaranga bo bavuga ko ari duke dutangwa muri iri rushanwa.

Bamwe mu bamaganiye ibyo kujya muri ri rushanwa ari itsinda ni Bulldog na Fireman aho bavuze ko nta mpamvu yo kujyamo bari kumwe ahubwo hajyamo umwe bakamufasha mu bikorwa bitandukanye n’iri rushanwa riba buri mwaka mu Rwanda. Dore ko bafashije Jay Polly waryegukanye muri 2014 n’ubwo yahise atangira kubicaho.

Bulldog ati”Aseka cyane… mu rwego rw’itsinda se ko bitashoboka namwe mubizi bitewe n’uburyo irushanwa riteye, ikiriho nicyo twakora cyatuma twongera kugaragara cyane muri muzika, niba wumva ko kujya muri iri rushanwa nk’itsinda bitashoboka, umuntu arwana no kuba yajyamo wenyine n’ubundi ntago bivuze ko kuba mu itsinda bizabuza abahanzi bari muri Tuff Gangs gukora ku giti cyabo.”

Naho Fireman atabiciye ku ruhande we yahise avuga ko bitewe n’uburyo ririya rushanwa riteye rikaba rigira impinduka buri mwaka ndetse n’amafaranga atangwa batarijyamo nk’itsinda.

Ati”Iyo urebye uko ririya rushanwa riteye[amabwiriza ngenderwaho ahindagurika]  n’amafaranga abamo, sintekereza ko nka Tuff Gangs byatworohera kujyamo.”

FOR SOMEONE, INDIRIMBO NSHYA YA TUFF GANGS

https://www.youtube.com/watch?v=M3f0OTGnT-g

Theos UWDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger