Amakuru ashushye

Inama za Anangwe ku bashaka gukora umwuga w’itangazamakuru

Eugene Anangwe ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru[RBA], yahishuye ko gukora itangazamakuru atari ibintu byoroshye anagira inama abashaka kurikora.

Yabitangaje  ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2017, ubwo yari yitabiriye ikiganiro RwandaTalk gitegurwa buri kwezi n’inzu icuruza ibijyanye n’ikawa ndetse n’ibiribwa, Brioche.

Eugene Anangwe  yavuze ko yatangiye gukora umwuga w’itangazamakuru ku buryo bw’umwuga kuva muri 20008, yabwiye abari bitabiriye icyo kiganiro ko yakundaga uyu mwuga gusa akagenda ahura n’ingorane zitandukanye zirimo kwimwa akazi ahantu hamwe na  hamwe ndetse n’aho agize ishaba yo kukabona agakora adahembwa.

Yagize ati “Iyo ufite urukundo rw’itangazamakuru, igice kimwe uba usa n’uwarangije kuryinjiramo. Bitangirana no kubikunda. Ubundi ibindi biterwa n’uburyo abo mubana babigukundisha. N’iyo baba bari kukunenga, bigufasha gukora neza birenzeho.”

Anangwe uzwi mu kiganiro InFocus gica kuri Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko itangazamakuru atari umurimo woroshye nkuko bamwe babyiwira kuko ubamo ibirushya byinshi bituma bamwe batangira kuwukora gusa bagera aho bagacogora kubera ibyo bibazo byose bakawuvamo.

Ati “Uyu si umurimo woroshye, hari abaza bazi ko ari ubuzima bworoshye, aho ushobora kubona abagore bose ushaka, ko uzabona icyo ushaka cyose, ntabwo aribyo. Iyo winjiye muri uyu mwuga, witegura guharanira ukuri, uvugira abatagira kivugira.”

Anangwe yavuze ko kuba hari abanyamakuru bakomeye bagenda bava muri uyu mwuga biterwa n’uko baba batashoboye kwihanganira ibirushya birimo, avuga ko guhangana n’iki kibazo ari ugukora cyane ndetse abakora uyu mwuga bakumva ko nawo amafaranga ashobora kubamo.

Yagarutse ku bashaka gukora itangazamakuru avuga ko bagomba kumenya ko atari umwuga woroshye ndetse umuntu uwukora agomba guhora yihugura umunsi ku wundi.

Eugene Anangwe ni umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda bakomeye, yatangiye uyu mwuga kuva muri 2006 aho yakoraga imenyereza  kuri Radio yo muri Kenya yitwa  Waumini. Icyo gihe yari  n’umunyeshuri mu kaminuza.

Yatangiye gukunda uyu mwuga ubwo yawukundishwaga na Nyirarume wakoreraga ku Televiziyo yo muri Kenya yitwa Kenya Broadcasting Corporation (KBC).

Anangwe ufite inkomoko muri Kenya yatangiye urugendo rw’itangazamukuru mu Rwanda muri 2008 akorera Contact FM, yakoze mu gisata kijyanye n’amakuru y’icyongereza kuri iyi radio kugeza muri 2013. Muri 2014 yahise ajya kuri Tv10 aho yakoraga nk’ugenzura amakuru y’icyongereza(Editor).

Bamwe mubari bitabiriye ikiganiro

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger