AmakuruUmuziki

Nyuma yo kuva muri gereza, Fireman yavuze uko amerewe anavuga kuri Tuff Gang

Umuraperi Fireman wamaze iminsi igera kuri makumyabiri afungiwe kwa Kabuga ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge nyuma akarekurwa kubera ko basanze ari umwere yatangaje ko kuba yarafunzwe nta birenze kuko yari ari hafi aho ngo yari afite icyizere ko azafungurwa.

Mu ntangiriro za Kamena 2018 nibwo Fireman yatawe muri yombi na polisi akekwaho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ajyanwa mu kigo ngorora muco (Transit Center) iri i Gikondo bakunze kwita kwa Kabuga nyuma ararekurwa.

Agaruka kuri Tuff Gang yavuze ko imikorere y’iri tsinda yasubiye inyuma ariko avuga ko ari ibintu bibaho gusa ariko nanone agatangaza ko ubu bagiye gukorana ingufu nyinshi bakagarukana ku rwego bari bariho.

Hari indirimbo zakozwe niri tsinda ariko ngo zizasohoka mu minsi mike iri imbere ariko yirinze gutangaza umunsi nyirizina zizasohokeraho asaba abakunzi b’injyana ya Hip Hop kubagaya gutinda ariko ntibabagaye guhera.

Ibi byose Fireman akaba yarabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 ubwo yari yitabiriye igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Star ya 8 yatwawe na Bruce Melodie mu gihe Christopher yabaye uwa kabiri.

Nubwo yafunzwe ariko we avuga ko byari akagambane, kuko bavugaga ko acuruza ibiyobyabwenge abivanye i Kampala muri Uganda, bamusanze aho atuye maze baramufata . Nyuma yo kumukoraho iperereza bamurekuye.

Mu Kiganiro gito twagiranye yagize ati:”Barangambaniye batunga agatoki kuri Fireman baraza baramfata banjyana muri Gereza banshinja gucuruza ibiyobyabwenge bavuga ko mbivana Kampala nkabyinjiza mu Rwanda.”

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Fireman ntabwo yigeze amenyekana, ngo uyu muraperi yarazi ko byoroshye kuko yumvaga baramubaza akitahira yewe ngo ntibimare n’umunsi umwe ariko yatunguwe no kubona iminsi 20 yihiritse afunzwe.

Iyo ahamwa n’icyaha, Fireman yari guhanwa n’ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Fireman ngo agiye gukorana ingufu muri muzika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger