AmakuruPolitiki

Nyuma yo gutwikirwa iberendera u Rwanda rwagize icyo rwibutsa LONI kubirikubera muri DRC

Nyuma y’igihe gito Abanyekongo bagaragaye batwika iberendera ry’u Rwanda, ubu bakomeje kuzanura u mrwango rukaze ku bavuga ikinyarwanda, ku buryo hatagize igikorwa byavukomo ibindi byago by’ubwicabyi kamere bwibasira inyokomuntu.

“Umuryango w’Abibumbye ufite Intumwa yihariye ishinzwe gukumira no kurwanya Jenoside. Dukeneye kumva abo bayobozi bagira icyo bavuga ku birimo kubera muri Congo kuko ntidushaka kwicuza ejo. Ntitwavuga ko tutabonye ibyo biza.”

Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, mu kiganiro yatanze kuri imwe muri radiyo zikorera mu Rwanda, agaragaza uburemere bw’urwango Abanyekongo bakomeje kugaragariza bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda, n’Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri icyo gihugu.

Urwango rwakuruwe n’ubushotoranyi ubuyobozi bw’Ingabo za RDC (FARDC) ku Rwanda no kurishinja kwifatanya no gutera inkunga umutwe w’Inyeshyamba wa M23 wavutse ugamije guharanira uburenganziwa bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.



Nubwo ubwo bushotoranyi bwari bugamije gukururira u Rwanda muri ibyo bibazo by’Abanyekongo ubwabo, Yolande Makolo yongeye gushimangira ko nta nyungu na nkeya u Rwanda rufite mu guteza umutekano muke mu baturanyi.

Yagize ati: “Nta nyungu dufite mu ntambara. Twarazirambiwe, ndetse turambiwe amakimbirane. Dukeneye kubirenga, dukeneye igihugu n’Akarere bitekanye ariko nta kintu twumva uretse guceceka k’Umuryango Mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ku mashusho, amajwi na videwo akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ukwibasira Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda.

Ati: “Imvugo ziteguye zuzuye urwango zikwiye guhagarara kuko ibi birareba ubuzima bw’abantu. Ni umutekano.”

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwagaragaje ko ibiri kuba muri RDC bigaragaza ukunanirwa k’Umuryango Mpuzamahanga nk’uko byatangajwe na Stephanie Nyombayire Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Nyombayire yavuze ko bibabaje kuba muri iki gihugu haroherejwe Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zitwara akayabo ka miliyari y’amadolari y’Amerika, ariko aho kugira ngo imitwe yitwaje intwaro igabanyuke ikarishaho kwiyongera.

Yagaragaje ko ari intege nke z’Umuryango Mpuzamahanga kuba imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ikirimo gukorera muri iki gihugu mu myaka isaga 20 ingabo za MONUSCO zibarizwa muri icyo gihugu, kuri ubu zikaba zirimo gusohorwa mu mugambi wo gukwirakwizwa urwango n’ivangura rishingiye ku moko.

Inkuru yabanje

Abanyekongo batwitse ibendera ry’u Rwanda ubushotoranyi bukomeza kuzamura umurindi(Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger