AmakuruUmuziki

Nyuma yo gutandukana na Charly&Nina, Muyoboke yafashe undi muhanzikazi

Nyuma y’uko Muyoboke Alex atandukanye na Charly na Nina, kugeza ubu uyu mugabo wagiye afasha abahanzi batandukanye nk’umujyanama wabo ubu yamaze gutangaza ko agiye gukorana n’umuhanzikazi Allioni Buzindu.

Mu mpera za Gashyantare 2018, nibwo Muyoboke Alex yatandukanye na Charly na Nina yari asanzwe areberera inyungu mu bya muzika. Icyo gihe aba bakobwa basohoye itangazo bemeza ko bashyize akadomo ku mikoranire bari bafitanye na Muyoboke Alex nyuma y’imyaka itanu yari amaze abafasha ndetse binakurura impaka ndende hibazwa icyabiteye.

Mu Itangazo Muyoboke Alex yashyize hanze, yatangaje ko ubu umuhanzikazi Allioni Buzindu ari mu biganza bye akaba agiye kumureberera inyungu muri muzika, ku rundi ruhande ariko n’uyu muhanzikazi yahise abitangaza.

Itangazo Muyoboke Alex yashyize hanze riragira riti:”Decent Entertainment ltd ishimishijwe no kumenyesha Abanyarwanda muri rusange nabakunzi ba muzika by’umwihariko ko yamaze kwakira umuhanzikazi Allioni Buzindu. Mu minsi ya vuba ibikorwa biratangira kwivugira! Indirimbo yambere ikazajya hanze mu minsi ya vuba yitwa ‘Hahandi’. Murakoze murakarama Imana ihe umugisha buri wese ukunda umuziki w’u Rwanda!!! Decent Entertainment Ltd Management.” Iyi Decent Entertainment Ltd  ni ikompanyi ya Muyoboke.

Muyoboke amaze imyaka igera kuri 14 akurikiranira hafi iby’umuziki, yakoranye n’abahanzi batandukanye nka Tom Close, Urban Boyz, Charly na Nina ,Dream Boyz na Allioni watangiye gukorana na we.

Alioni yemeje ko yatangiye gukorana na Muyoboke
Ntakubusanya, na Muyoboke amagambo yakoresheje ni amwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger