Imyidagaduro

Nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe, Ali Kiba ari mu y’abagabo

Ali Kiba umaze kwamamara cyane muri Tanzaniya yajyanwe mu nkiko nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe aho ashinjwa kudatanga indezo y’umwana yabyaranye n’undi mugore.

Ali Kiba uherutse gusezerana n’umukobwa witwa Aminah Rikesh Ahmed yagejejwe mu rukiko n’umwe mu bagore babyaranye witwa Hadija amushinja kwirengagiza gutanga indezo nkana. Bongo5.com dukesha iyi nkuru yanditse ivuga ko uyu mugore arega Ali Kiba ko yatereranye umwana ntramuhe ibyo kumurera kandi nyamara ari uwe ahubwo agihitamo kwishakira undi mugore.

Bongo5 ikomeza ivuga ko uyu mwana ari mu kigero cy’imyaka itanu akaba yiga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ry’incuke, Uyu mugore yabwiye abacamanza ko yifuza kuri Ali Kiba ko kuva yabyara uyu mwana muri Mutarama 2013 Ali Kiba atigeze amufasha kurera bityo akifuza ko ibyo yatanze arera umwana byose yabyishyura ndetse agacibwa n’amande.

Hariya muri Tanzaniya, itegeko rirengera umwana ryo mu 2009, se w’umwana asabwa kwishyura amafaranga y’indezo buri kwezi bigizwe n’ibyo kurya bibarirwa agaciro k’Amashiringi 150,000, imbuto 50,000, imikino y’abana 100,000, imyambaro tsh 60,000, ibyo umwana akenera kurya ku ruhande atari mu rugo 50,000, kwivuza 50,000; yose hamwe akaba Amashiringi 460,000.

Uyu mugore rero akomeza avuga ko Ali Kiba yacibwa aya mashiringi yose guhera muri Gashyantere 2017 ndetse hakiyongeraho andi mashiringi 950,000 yo kwishyura amafaranga y’ishuri kuri buri gihembwe.

Tariki ya 29 Mata 2018 nibwo Ali Kiba yambikanye impeta n’umukobwa wo muri Kenya Aminah Rikesh Ahmed ibirori bikaba byarabereye mu Mujyi wa Mombasa mu idini rya Islam.

Ali kiba n’umugore we basezeranye kubana Akaramata
Twitter
WhatsApp
FbMessenger