AmakuruPolitiki

Nyuma y’ibitero by’Uburusiya Ukraine yakoze ibikorwa bishimishije Amerika n’Uburayi

Igihugu cya Ukraine ubu cyongeye gushobora kugurisha umuriro w’amashanyarazi ku bindi bihugu bwa mbere mu mezi atandatu mu gihe ibikorwa-remezo by’umuriro muri icyo gihugu biri gusanwa nyuma y’amezi y’ibitero by’Uburusiya.

Minisitiri ushinzwe amasoko ntangambaraga Herman Halushchenko yashyize umukono ku itegeko ritanga uruhusha rwo kugurisha umuriro, n’ubwo abo mu gihugu ari bo bagomba kuza imbere mu bagomba kuwuhabwa.

Avuga ko hashize hafi amezi abiri bashaka umuriro urenze uwo bakeneye kandi ko abanya-Ukraine nta wigeze awuhabwa neza.

Halushchenko ku wa gatanu,yagize ati: ‘’Igihe cyari kigoye cyane cy’ubukonje cyarangiye

‘’Ubu intambwe ikurikira n’ukuwugurisha hanze kugira ngo tubone ubundi buryo bwo kubyuka no gusubira kubaka ibikorwa-remezo byasenywe.’’

Ku rundi ruhande,Perezida Zelensky yavuze ko nta kindi gisubizo gihari kuri Ukraine, uretse kugarura intara ya Crimea mu biganza byabo.

Yabitangaje ubwo hafatwaga ifunguro ry’umugoroba rizwi nka ‘iftar ‘ hamwe n’Abayobozi b’idini ya Islam barimo n’abanya-Crimea kuwa Gatanu,tariki ya 07 Mata 2023.

Ati “Isi yose igomba kubimenya. Icyubahiro n’ituze bizagaruka mu mibanire mpuzamahanga ari uko ibendera rya Ukraine ryongeye kuzamurwa muri Crimea, igihe hazaba hari ubwigenge.”

Nawe yanatangaje ko bazasubukura ibikorwa byo kohereza umuriro w’amashanyarazi mu Burayi nyuma y’amezi atandatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger