AmakuruImikino

Nyuma ya Mangwende, Ombolenga Fitina na we aragaruka muri APR FC

Myugariro Ombolenga Fitina ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yemeje ko ari bugaruke mu kipe ya APR FC nyuma yo kutumvikana n’ikipe ya CSKA Sofia muri Bulgaria ibijyanye n’amafaranga yayakaga kugira ngo ayikinire.

Ku wa 29 Mutarama nib wo uyu musore ukomoka ku Mumena i Nyamirambo yahagurutse i Kigali yerekeza muri Bulgaria aho yari agiye gukinira CSKA Sofia.

Mu mezi abiri uyu musore yari amaze adakinira APR FC, yamaze kwemerera urubuga rw’ikipe ya APR FC dukesha iyi nkuru ko agiye kugaruka mu kugira ngo akomeze akazi ke nk’ibisanzwe.

Ati” Ni byo koko ngiye kugaruka mu ikipe yanjye APR FC kuko ibyo nasabye ikipe yanyifuzagaya CSKA Sofia byose tutabashije kubyumvikanaho. Nasanze nta mpamvu rero yo kuguma hano kandi na APR yanjye isanzwe impa ibyo nshaka byose. Rero ngiye kugaruka nkomeze akazi mu ikipe yanjye.”

N’ubwo ibyo gukina ku mugabane w’u Burayi bisa n’aho byanze, Omborenga ashimira APR FC yari yamuhaye amahirwe yo kujya kugeragereza amahirwe ye muri Bulgaria.

Ati” Nari mfite amasezerano muri APR FC, ariko ntabwo ari ikipe yambujije amahirwe yo kujya gukina ku rwego rwisumbuyeho, Mfite n’izindi kipe zinyifuza, na zo zo ku mugabane w’u Burayi, rero ngiye kugaruka mu ikipe yanjye ya APR FC, isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi niryongera gufunga nzongera ngerageze andi mahirwe. Gusa nagira ngo nshimire cyane abayobozi ba APR FC ku kuba bari bampaye amahirwe yo kujya gukina ku rwego rwisumbuyeho.”

Ombolenga Fitina ugiye kongera guhatanira umwanya na Rusheshangoga Michel, yiyongereye kuri myugariro mugenzi we Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende wamaze kugaruka muri APR FC, nyuma yo kudahirirwa mu gihugu cya Serbia yari yagiye kugeragezamo amahirwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger