AmakuruImikino

Nyina wa Pogba yahawe akazi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinea

Umubyeyi wa Paul Pogba  yahawe akazi ko kuba ambasaderi w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru w’abagore mu gihugu cya Guinea , (Guinea’s Football Federation “Feguifoot”).

Gutorwa kwa Yeo Moriba nyina wa Paul Pogba  bije nyuma yo kugirana ibiganiro kuri izi nshingano na Mamadou Antonio Souare uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu.

Mamadou Antonio Souare avuga ko Pogba na babyara be Florentin na Mathias bazafasha umubyeyi wabo muri izinshingano nshya yahawe bagateza imbere umupira wamaguru mu cyiciro cy’abagore muri Guinea.

Nyina wa Pogba nawe ubwe yigeze gukinaho umupira w’amaguru mu ikipe y’igihugu ya Guinea nubwo nyuma atigeze abikomeza nk’uwabigize umwuga. Yashimishijwe n’umwanya yahawe ndetse ko atewe ishema nibyo ishyirahamwe ry’umupira wamaguru mu gihugu cye ryamuhaye.

Uyu mugore ahawe izinshingano mu rwego rwo kureba ko umuryango wabo wagira icyo ufasha mukuzamura umupira w’amaguru w’abagore mu gihugu cya Guinea.

Yeo Moriba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger