AmakuruPolitiki

Nyaruguru: Uruzinduko rwa Guverineri n’Umukuru w’ Ingabo mu Ntara mu Kagari ka Yaramba rwari rugamije iki?

Kuri uyu wa 12 Nzeri 2023,
Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo
Madamu Kayitesi Alice yagiriye uruzinduko rw’ akazi mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ngera mu Kagari ka Yaramba.

Muri uru ruzinduko rwa Guverineri Akagari ka Yaramba kanagenderewe n’ Umuyobozi w’ Ingabo z’ Igihugu mu Ntara y’ Amajyepfo Brigadier General Vincent Gatama n’ umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru Bwana Emmanuel Murwanashyaka.

Mu kiganiro Guverineri Kayitesi yagejeje ku baturage b’ Akagari ka Yaramba yabasabye kwitabira igihembwe cy’ihinga 2024 A bakoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure kugira ngo bihaze mu biribwa ndetse banasagurire amasoko.

Yabasabye kandi gukomeza kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no kwitegura kohereza abana ku ishuri, kubaha ibikoresho bazakenera no kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Mu kiganiro Umuyobozi w’ Ingabo z’ igihugu mu Ntara y’ Amajyepfo Brigadier General Vincent Gatama yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Yaramba, yabasabye gusigasira umutekano uhuriweho no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo leta yabegereje birimo Imihanda ya kaburimbo, amashanyarazi,Amashuri n’ ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger