Amakuru

Nyanza: Uwari umwarimu yitabye Imana azize kunywa inzoga nyinshi

Byiringiro Michel wari umwari mu rwunge rw’amashuri rwa Kavumu Muslim ruherereye mu murenge wa Busasamana ho muri Nyanza, yitabye Imana azira kugubwa nabi n’inzoga nyinshi yanyoye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Aya makuru yemejwe na Egide Bizimana uyobora Umurenge wa Nyanza n’ubwo yirinze kugira byinshi atangaza. Ni mu kiganiro yagiranye na Umuseke dukesha iyi nkuru.

Ati” Ni byo koko uwo mwarimu yarapfuye. Amakuru dufite ni uko ku wa Gatandatu yari yiriwe mu kabari kitwa Kingdom Village kari ahitwa ku bigega ariko sinakwemeza niba yarazize inzoga kuko byemezwa nyuma y’isuzuma rya muganga.”

Afissa Mukamana wari umukoresha wa Nyakwigendera yavuze ko Byiringiro wari ingaragu nta businzi yari azwiho.

Mukamana yakomeje avuga ko bamenye amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera ku mugoroba w’ejo, bahita bayamenyesha abashinzwe uburezi mu karere mu rwego rwo gushaka ugomba kumusimbura ku nshingano yakoraga.

Ati: “ Muri iki gitondo turabibwira abana yigishaga kuko babimenye tutabibabwiye byaba atari byiza.”

Nyakwigendera Byiringiro Michel wari ufite imyaka 29 y’amavuko, yigishaga isomo ry’ubumenyi (Elementary Science) mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger