AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Nyanza: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yatawe muri yombi

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza Habineza Jean Baptiste.

Akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. RIB ivuga ko dosiye ye irashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo buyifatire umwanzuro.

Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle yatangaje ko Gitifu Habineza Jean Baptiste yatawe muri yombi ejo tariki 21 Ugushyingo 2019.

Urubanza bikekwa ko Habineza Jean Baptiste yatanzemo ubuhamya bw’ ubuhimbano rwatangiye kuburanishwa mu kwezi wa 11 k’ umwaka ushize rusomwa tariki 30 z’ ukwezi kwa 7 uyu mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger