Amakuru

Nyamasheke: Umusozi watengutse ugwira inzu 2 bahasiga ubuzima

Imvura irikugwa mu bice bitandukanye by’igihugu, yahitanye abantu mu Murenge wa Karambi w’Akarere ka Nyamasheke ubwo inkangu yagwiraga inzu yarimo abantu bane bari bugamye imvura.

Muri abo bane hari harimo,abana babiri bahita bapfa barimo umwe w’imyaka 7 n’uruhinja rw’amezi abiri.

Aba bantu bapfuye bari mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kagarama, nk’uko Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagarama yabibwiye Umuseke dukesha iyi nkuru, mu kiganiro bagiranye, yavuze ko abana bapfuye umwe ari uruhinja rw’amezi abiri n’umukobwa w’imyaka 7. Yagize ati:

Imvura yaraye igwa, ibyuka na mu gitondo igwa, ndetse isa n’iyiriwe igwa, mu ma saa munani mu rugo rw’umugabo witwa Musabyimana David igitengu cyagwiriye inzu ye, kwa kundi umuntu aba yubatse munsi y’umukingo, umukingo wakundutse noneho bihita bihirika amatafari, amatafari agwa ku bantu bari bahugamye.

Abari bahugamye hari babiri bahise bashiramo mo umwuka, n’uwa gatatu bigaragara ko yangiritse ariko bamujyanye ku Bitaro.

Subikino yavuze ko undi wa kane yahungabanye ajyanwa ku Kigo Nderabuzima ariko aza kugarura ubuzima asubira mu rugo.

Avuga ko bariya bantu ari abo mu miryango ibiri itandukanye, uruhinja rwapfuye rwari kumwe na nyina w’imyaka 20 (ni umwangavu wabyariye iwabo) n’uwo mukobwa ni uwo mu wundi muryango.

Uriya wakomeretse cyane wajyanwe mu Bitaro bya Kibogora ni umukobwa w’imyaka 16. Imvura yaguye umwanya munini ibaheza muri urwo rugo, bigeraho barasasa bararyama.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger