Amakuru

Nyamasheke: Umucuruzi yafatanywe amakarito 240 ya mukorogo

Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke yafashe umugabo w’imyaka 45 wari utwaye imodoka yavaga Rusizi yerekeza i Kigali itwaye amavuta atemewe atukuza uruhu azwi nka mukorogo.

Uyu mushoferi yafashwe ubwo yari ageze mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Gisakura.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uwo mugabo yafashwe n’abapolisi b’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati “Mu rwego rwo kurwanya ibyaha bikorerwa mu muhanda, abapolisi ubwo bari mu kazi kabo bareba ko imodoka ziri gutambuka zifite ibyangombwa, akaba ari no muri ubwo buryo uyu mugabo yahise afatwa atwaye amavuta atemewe.”

Yakomeje avuga ko ubwo abapolisi bafataga uwo mugabo bamwatse ibyangombwa byo gutwara basanga abifite ariko barebye ibyo apakiye basanga harimo amavuta ahindura uruhu ari mu bwoko bubiri aribwo Epidermie na Diprosor.

Yagize ati “Muri iriya modoka abapolisi basanzemo amakarito 240 buri karito imwe ipakiyemo amacupa 10, uwayafatanwe akavuga ko yari agiye kuyacuruza mu mujyi wa Kigali.”

Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara yakomeje avuga ko bidakwiye ko abantu bishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko kuko iyo babifatiwemo bibagiraho ingaruka zitari nziza.

Ati “Iyo ufatiwe muri ibi bikorwa ubihanirwa n’amategeko n’amafaranga wabiguze ukayahomba kandi wari kuyakoresha ibindi byaguteza imbere wowe n’umuryango wawe, niyo mpamvu Polisi ihora ikangurira abantu kwirinda kwishora mu byaha.”

CIP Kayigi yibukije abaturage ko Polisi itazihanganira umuntu wese washaka gukora ibinyuranyije n’amategeko, akabasaba kumva ko kurwanya ibyaha bibareba, batangira amakuru ku gihe k’uwo babonye ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Iteka rya Minisitiri rigaragaza urutonde rw’amavuta yo kwisiga atemewe kuko ubushakashatsi bwamaze kugaragaza ko ayo mavuta arimo uruvangitirane rw’ ubutabire bugira ingaruka zitari nziza ku ruhu rw’umuntu wayisize harimo no kumuhindura uruhu ndetse no kongera ibyago byo kurwara kanseri.

Minisiteri y’ubuzima na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibindi bigo nyarwanda bishinzwe ubuziranenge bw’ibicuruzwa byo mu Rwanda cyane cyane ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu bashyizeho gahunda y’ibikorwa byo kugenzura bamwe mu bacuruzi bacuruza ibintu bitemewe mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger