AmakuruAmakuru ashushye

Nyamagabe: Umugabo n’umugore we babasanze mu nzu bapfuye

Mu murenge wa Rangiro ho mu kagari ka Gakenke umudugudu wa Rwasa umugabo witwa Harerimana Eric w’imyaka 37 n’umugore we Nyirahabimana Immacule w’imyaka 25 basanzwe mu nzu bapfuye.

Inkuru dukesha Radio isangano ikorera mu karere ka Nyamasheke, bivugwako byamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 mata 2020.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro Nabagize Justine yatangaje ko ay’amakuru bayamenye biturutse ku mwana mukuru muri uwo muryango wababwiye ko yabyutse agasanga Papa we amanitse mu mugozi mu ruganiriro na Maman we yapfiriye mu cyumba.

Nabagize Justine yakomeje agira ati.”i bivugwa ko ibyo kuba umwe yishe undi byakwemezwa n’ubugenza cyaha (RIB).

Ubwo uwo mwana w’imyaka 7 yasangaga se yapfuye yirukiye mu cyumba atabaza Maman we ahageze asanga nawe yapfuye ahita yirukankira kwa Nyirakuru dore ko nawe baturanye.

Nabagize Justine akomeza avugako nta makimbirane uy’umuryango wari usanzwe uzwiho ndetse abantu batunguwe n’urupfu rwabo.

Ntiharamenyekana icyaba kihishe inyuma y’uru rupfu rwabo mu gihe iperereza rigikomeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger