AmakuruAmakuru ashushye

Nyamagabe: Gitifu yafashe icyemezo cyo gushyiraho Guma mu rugo akarere kabyivangamo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare mu karere ka Nyamagabe, yafashe icyemezo cyo gushyira Akagari kose muri gahunda ya Guma Mu Rugo, yamaganirwa kure n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kuko yabikoze bitari mu nshingano ze akarenga no ku mabwiriza ajyanye no kurwanya COVID-19 yari yahawe.

Gitifu Ndagijimana Gustave yanditse itangazo ryo gushyira abaturage b’Akagari ka Gatare muri Guma mu Rugo, ndetse ashyiraho n’ingamba zigomba gukurikizwa. Itangazo rikimara gusohoka ryahise rikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga rizamura impaka mu bantu batandukanye.

Itangazo ryashyizweho umukono n’uwo muyobozi, rigaragaza ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera cyane cyane mu Kagari ka Gatare.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Imyanzuro ubuyobozi bw’Umurenge bwafashe yagombaga kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatatu irimo taliki ya 4 kugeza ku ya 14 Kanama 2021 irimo ko Akagari ka Gatare gashyizwe muri Guma Mu Rugo.

Ubwo buyobozi bwagaragaje ko muri iyo minsi igera ku 10 ingendo ziva cyangwa zinjira mukagari ka Gatare zagombaga kuba zibujijwe, abaturage basabwa kuguma mu ngo zabo, imodoka, moto n’amagare bitemerewe gutwara abagenzi , Serivisi z’imari zitangwa na SACCO na COTHEGAB zifunzwe.

Amaduka , resitora , butike n’izindi nzu z’ubucuruzi zari zasabwe gufunga imiryango kimwe n’utubari dukomeje gufunga muri ibi bihe.

Abakozi b’Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe /NRC -Gatare bo bari bemerewe gukomeza kwitabira akazi mu kigo bitwararika mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Serivisi zo ku Kagari ka Gatare no ku biro by’Umurenge wa Gatare zari zemerewe gukomeza ariko zigatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga (telefone cyangwa mudasobwa ).

Indi mirimo yagombaga gukomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo ijyanye no gusoroma icyayi ndetse n’amashuri y’inshuke n’abanza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwamaganiye kure ibyemezo by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, bugaragaza ko ibyemezo yafashe bitari mu nshingano ze.

Mu itangazo ryatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga, Ubuyobozi bw’Akarere bwagize buti: “Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye. Abaturage b’Akagali ka Gatare barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawayezu Prisca, yabwiye Imvaho Nshya ko na bo batunguwe n’icyemezo cyafashwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Gatare kuko gahunda ya Guma Mu Rugo itangazwa gusa n’Urwego rw’Igihugu rubifitiye ububasha.

Yavuze ko ku munsi w’ejo bakoranye inama n’ubuyobozi bw’Umurenge babasaba gukaza ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 by’umwihariko muri ako Kagari kamaze iminsi gatahurwamo umubare uri hejuru w’abanduye icyo cyorezo.

Bimwe mu byo baganiriyeho nk’abayobozi harimo kuba abarwaye baragombaga gusabwa kuguma mu ngo abandi ubuzima bugakomeza, ariko na none bigakorwa binyuze mu bujyanama aho kubicisha mu itangazo.

Ati; “Mu byo twasabye ubuyobozi bw’Umurenge mu nama twagiranye ku munsi w’ejo harimo kumenya ingo zirwaye bakazisura, abagaragayeho ubwandu bakabasaba gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi. Ariko natwe twatunguwe no kubona Umuyobozi yafashe icyemezo cyo gushyira mu nyandiko ingamba za Guma Mu Rugo.”

Yavuze ko bakomeje kuvugana n’uwo muyobozi ndetse n’abandi bayobozi mu Nzego z’ibanze, gufatanya na bo mu gukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba ziboneye zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu Karere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger