AmakuruPolitiki

Nyagatare : Yafatanwe moto mu rugo i we atazi inkomoko yayo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyagatare, yafashe umusore w’imyaka 24, ukurikiranyweho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RC503 R.

Yafatiwe mu Murenge wa Karangazi ku wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo, nyuma yo kumusangana iyo moto akekwaho kwiba yari abitse iwe mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru Polisi yari ifite ko hari abantu bibwa za moto mu Murenge wa Karangazi, hatangira ibikorwa byo kuzishakisha ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’abaturage, nyuma yo kwakira amakuru ko hari umusore ukekwaho gutunga moto itari iye, abapolisi bagiye iwe basanga koko hari moto adafitiye ibyangombwa, atabasha no gusobanura inkomoko yayo, ahita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje gufatanya n’Inzego z’umutekano batanga amakuru atuma abakekwaho ibyaha bafatwa, aburira abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura.

Ati: “Abantu bagomba kumenya ko Polisi y’u Rwanda ihora iri maso, iyo ukoze icyaha bishobora gutinda ariko amaherezo uzafatwa. Dushimira cyane abaturage bakomeje kugaragaza umuhati wo gukorana na Polisi batangira amakuru ku gihe kuko ari na byo byatumye uriya na we afatwa.”

Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, haracyashakishwa nyirayo ngo ayishyikirizwe.

Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger