AmakuruPolitiki

FARDC yitabaje indege nyinshi nyuma y’uko SUKHOI 25 imaze igihe irasisha irahwe ibaba

Imirwano ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa DRC uhereye kuri axe ya Kibumba, aho butakira kabiri urufaya rw’ibi Bombe byoherezwa n’indege bitibasiye abahatuye none nyuma y’uko M23 irashe ibaba indege ya FARDC, ikagenda yaka, cyakora ikaza kuzimywa, FARDC yongeye kwitabaza indege ziruta izambere ubwinshi, maze si ukuminjira ibasasu mu baturage ziva inyuma.

Ni ibitero bivugwa ko byatangiye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo kuwa 01 Ugushyingo ubwo izi ndege zazindukaga zisuka ibisasu mu duce twose bakeka ko inyeshyamba za M23 zaba ziherereye.

Ibi bitero byashinjwe kwibasira abaturage aho kurasa k’uwo bahanganye, ariwe M23 ahubwo bakarasa ku baturage, nk’uko byigeze gukorwa ubwo FARDC yatangiraga kurasisha indege yo mu bwoko bwa SUKHOI 25 bakibasira ibice bituwemo n’abaturage gusa.

Ibi bije nyuma y’uko ejo bundi indege y’izi ngabo yaje kurasa k’umutwe w’inyeshyamba wa M23 hanyuma, bahita bayirasa ibaba, none bahisemo gukoresha izisumba izambere ubwinshi.

Iyi ntambara ikomeje gufata indi ntera ndetse bikaba binavugwa ko igihe icyo aricyo cyose umujyi wa Goma nawo izi nyeshyamba zishobora kuwigarurira, n’ubwo izi ngabo ziri gulkoresha izi ndege.

Ibi kandi biri mu byatumye Leta ya Congo ihitamo guhungisha indege za Gisivile zari ku kibuga cy’indege cya Goma, basaba ko zakwerekezwa ku kibuga cy’indege cya Kavumu giherereye muri Kivu y’amajyepfo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger