Amakuru ashushyeUrukundo

Nyabugogo: Umugabo yiyahuye asimbutse etage nyuma yo gufata unugore we amuca inyuma

Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, unugabo yiyahuye asimbutse inzu igeretse (etage) ahita ahasiga ubhzima.Hari amakuru avuga ko yiyahuye abitewe n’umujinya wo gusanga umugore we asambanira muri iriya nyubako.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Kamena 2021.
Uyu mugabo utaramenyekana umwirondoro, yasimbutse mu nyubako y’isoko izwi nko ku Nkundamahoro muri Nyabugogo.

Yasimbutse aturutse mu igorofa ya kane y’iriya nyubako izwi cyane muri kariya gace ka Nyabugogo kazwiho urujya n’uruza mu mujyi wa Kigali.

Ubwo uyu mugabo yasimbukaga agahita ahasiga ubuzima, abantu benshi muri Nyabugogo bahise bahurura baza kureba ibibaye gusa nta makuru arambuye aratangwa ku cyaha cyatumye uriya mugabo yiyahura.

Muri Nzeri 2019 na bwo havuzwe urupfu rw’umukobwa witwa Hatangimana Scolastique wari ufite imyaka 25 y’amavuko wasimbutse aturutse mu igorofa ya kane yo ku nyubako izwi nko kwa Makuza Peace Plaza agahita apfa.

Urupfu rw’uwo mukobwa rwamaze iminsi ruvugwaho cyane ubwo bamwe bavugaga ko yahizemo kwiyambura ubuzima kubera ko hari umuhungu yakundaga ariko we atamukunda.

Na none kandi hari abavugaga ko uriya mukobwa wari warakotse Jenoside Yakorewe Abatutsi akaza kurererwa mu muryango, atari afashwe neza n’abamureraga gusa bo baje kubihakana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger