Amakuru ashushyeUbukungu

Nyabugogo: Inzu zizwi nko ku mashyirahamwe zafashwe n’inkongi

Inyubako z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ziherereye i Nyabugogo, zafashwe n’inkongi mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Iyi nkongi yibasaye izi nyubako bivugwa ko yatangiye ahagana saa munani z’ijoro ariko Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara.

Amakuru avuga ko iyi nkongi yatewe na gaz yaturutse mu muryango umwe w’umucuruzi uhakorera, igakongeza n’indi byegeranye.

Imwe mu miryango yahiye ni ikorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kurya (restaurant), inzu zitunganya amafoto ndetse n’izo bogosheramo.  Nta muntu wakomerekeye muri iyi nkongi, gusa ibikoresho byinshi byangiritse.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger