AmakuruPolitiki

NYABIHU:Itsinda ry’abagore ryiyise aba B13 rikubita ritababarira rihangayikishije abaturage

Abatuye mu murenge wa Bigogwe muri santere ya Kora baravuga ko bahangayikishijwe n’itsinda ryiyise B13 ryiganjemo abagore ngo babahohotera bitwaza intwaro gokondo batagitinya n’abashinzwe umutekano nyamara bafite agace kazwi batuyemo nako kiswe B13.

Abiyise aba B13, ngo ni itsinda ry’abishyize hamwe bitwaza intwaro gakondo badapfa kuvugirwamo muri aka gace, bivugwa ko aba biganjemo abagore bajya no gukorera ibyo bikorwa by’urugomo mu bindi bihugu bagataha aha bise muri B13, …iyo unyura hino gato yaho batuye hazwi nko muri B13, uhura n’abantu benshi bafite inkovu n’ibikomere bavuga ko bakomerekejwe nabo gusa bakavuga ko kubiviga bisa no kwiheba.

Bamwe bavuganaga ubwoba bwinshi, ubona bavuga bari gukebaguza hirya no hino ngo hatagira Umu B13 umubona ari kugira icyo abavugaho ngo kuko nyuma bamushakisha bamuziza ko yabatanzeho amakuru.

Umwe ati:” Aba B13 nibyihebe cyane cyane,n’ibisambo abantu batinya cyane, ni Abadamu akenshi bajya no kwiba muri Uganda,niyo uvuze aravuga ati’Ejo ndagaruka,barakatana n’urwembe nta mikino bagira’ ubundi ubabona neza nka SAA kumi n’ebyiri bugorobye,ufite agatwe gato akarinda ikiguma agafata utwangushye agataha”.

Mu kiganiro n’abaturage umwe ku w’undi aba B13,babaga bazenguruka aho byatumye bamwe bareka kubavuga ngo dore ko badatinya n’inzego z’umutekano,

Ibisa n’ibyari bigoranye, aba B13, twashikiranye, bavuga ko zimwe mu mpamvu koko aha mu gace basa nabigaruriye koko nta wapfa kubavogera, abandi bakavuga impamvu babaho nk’abashaririye byatewe n’uko batewe inda abenshi bakiri bato ngo ibyatumye babaho nka barakare.

Umwe muribo ati:” Njyewe ndiwe mbwira ngo ushaka iki???Twe dukora neza,usibye n’inzembe zivugwa na kaci Burundu….nawe ngukange se,ngo widhyiremo ko ntakuzi mhn..njyewe nabyaye mfite imyaka 15,rero kubura icyo umwana wanjye arya nukugukubita…..

Mu majwi yasaga naho ahurirana inyuma ya Micro,Aba B13 barambiwe kuvugana n’itangazamakuru mu munota umwe gusa, batangira kuryamagana ariko ntacyo bikanze bashinja ko kubabaza ibibazo by’uko babayeho ari ukubaneka.

Umuvugizi wa Polise mu shami ryayo ry’Uburengerazuba CIP Mucyo Rukundo, avuga ko aka gatsiko kabiganjemo abagore bakazi,ngo ahani gakoresha n’ubuzinzi gusa akavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kubarwanya.

Ati:” Ako gace turakazi ndetse n’ako gatsiko turakazi, ni agace karangwamo bamwe mu bantu b’imico mibi y’uburaya,urwo n’urugomo rusanzwe kandi polisi irabahashya,,,,nta mupolisi bigeze bahohotera,icyakora turakomeza kubakorera operation tubigisha kugira ngo bave muriyo mico mibi y’uburaya n’urugomo bavemo Abanyarwanda bazima”.

Abazi amateka yaba ba B13 bavuga ko kwiyitirira aka gace bise B13, babikomoye mu gace ko muri Lera z’unze ubumwe z’America kiswe B13 muri Film igaragaramo ibikorwa byo guhungabanya umutekano birimo urugomo rukabije kutavugirwamo n’ibindi kubera ibiyobyabwenge ibisa n’ibirikubera muri aka gace ko muri Bigogwe ya Nyabihu, abatuye hafi yaho bakagaragaza ko batewe impungenge nabo dore ko abenshi baba bakenyereye ku biguma byabo nk’uko babigaragaza.

Itsinda ry’aba bagore baba B13 ryigambaho gukubita ritababarira

AMAFOTO by Emmanuel Bizimana (Isangostar)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger