AmakuruImyidagaduro

Ntucikwe! Seruka Music Band igiye gukora igitaramo cyuje ubwiza ntagereranywa

Seruka music band imenyerewe mu bikorwa byo gucuranga umuziki imbonankubone (live music) yiyemeje gukora igitaramo kizaba kiganjemo ibyiza ntagereranywa bateguye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017 I Gikondo muri Ambassador’s Park.

Iyi Live band ikomeje kwitwara neza mu Rwanda dore ko igenda itaramira ahantu henshi hatandukanye nko muri Bamboo restaurant (T2000) , Harmony Palace I karuruma ndetse n’ahandi hatandukanye kuri ubu yakomeje gahunda nshya yo gutaramira I Gikondo muri ambarssador’s park igataramira abakunzi bayo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Ibyishimo benshi bakunze kugirira muri buri weekend ubwo haba habayeho gusohokera ahantu hatandukanye kugira ngo umunezero ube wose, icyo usabwa Ntukutabura  muri iyi weekend kuko ntahandi uzakura umunezero n’ibyishimo byakataraboneka Atari I Gikondo muri ambarssador’s park aho Seruka music band izaba yakoranyije ibyuma byayo bya muzika ije kugususurutsa kakahava.

buri wa gatandatu Seruka Music Band isusurutsa abakunzi babo kuri Ambassador’s Park Igikondo
Big Fizzo afata agafoto ku rwibutso na Eric umuririmbyi muri Seruka Music Band

Mu kiganiro Teradignews yagiranye n’uhagarariye Seruka Music Band yatubwiye ko iyi Band icuranga umuziki w’umwimerere yagiye igaragara mu bitaramo bikomeye mu Rwanda byabaga byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Kiss Daniel, Big fizzo, bruce melody, charly na nina ndetse n’abandi benshi yatangaje ko biteguye iki gitaramo neza bakaba barakoze imyitozo ihagije bityo bikaba bizatuma uzitabira icyo gitaramo azahavana ibyishimo bikomeye, asoza atubwirako bizatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19h) kandi ntihazagire ubura kuri uwo munsi kuko ibyiza byinshi biteganyijwe kuri uwo munsi n’ibitaraboneka ahandi mu Rwanda.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA SERUKA MUSIC BAND YITWA “AGATIMA KARACARIHO”


Twitter
WhatsApp
FbMessenger