AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Nsabimana Aimable wari waratijwe muri Police FC agiye kwerekeza muri Vietnam

Myugariro w’ikipe y’Igihugu y’ingimbi Nsabimana Aimable umaze igihe gito avuye mu Buhinde mu ikipe ya Minerva Punjab, agiye kwerekeza  muri Viêtnam, muri Songolaam FC.

Nyuma yuko mu Rwanda isoko ry’igura n’igurisha mu cyiciro cya mbere ryari rimaze gufunga, Nsabimana Aimable yasinyiye ikipe ya Interforce FC ikina mu cyiciro cya kabiri na yo imutiza muri Police FC.

Nsabimana Aimable avuga ko muri Becamex Bình Dương Football Club icyo batumvikanyeho ari amafaranga byaje no gutuma yishakirayo indi kipe ariko na yo akazayerekezamo muri Kamena.

Ati “Uko byagenze muri  ikipe nagombaga kujyamo hajemo ibibazo by’amafaranga twemerenya n’ushinzwe kunshakira ikipe (Agent) ko njya mu yindi kipe, mpageze nsanga umubare w’abanyamahanga batatu batemerewe kurenza wamaze kuzura barambwira ngo mbe ngarutse mu Rwanda nzasubireyo muri Kamena bagiye gukina imikino yo kwishyura.”

Akomeza avuga ko mu kwezi kwa Kamena azasubira muri Viêtnam agiye muri iyo kipe ya Songolaam FC.

Gutinda gukina kwe byatewe n’uko yatinze kubona ibyangombwa (International Transfer Certificate) byagombaga kuva mu ikipe ya Minerva Punjab yari avuyemo mu Buhinde.

Yaje kubona ibyo byangombwa ku wa Gatandatu, bukeye ku cyumweru akina umukino Police FC yatsinzemo Kirehe FC.

Nsabimana Aimable yagiye anyura mu makipe nka; SEC Academy, Marines FC, APR FC na Minerva Punjab Football Club yo mu Buhinde.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger