AmakuruPolitiki

Nigeria: Urukiko rw’ikirenga rwemeje umwuga w’uburaya

Urukiko rw’ikirenga rwo mu gihugu cya Nigeria rwanzuye ko uburaya atari icyaha ahubwo rutegeka ko ababufungiwe bahabwa indishyi z’akababaro.

Ni umwanzuro wafashwe ejo ku wa Kane taliki ya 19 Ukuboza 2019, aho umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga muri iki gihugu, Binta Nyako, yafashe uyu mwanzuro ku rubanza rw’abagore 17 bafunzwe guhera mu 2017, bashinjwa gukora uburaya, avuga ko bahabwa indishyi kubera nta tegeko ribibuza.

Ni inshuro ya mbere muri iki gihugu urukiko rw’ikirenga rufashe umwanzuro wemeza ko gukora ubaraya byemewe n’amategeko yacyo.

Umunyamategeko witwa Babatunde Jacob, wunganiraga aba bagore, yabwiye BBC ko urukiko rwemeje ko abashinzwe umutekano bahungabanyije uburenganzira bw’abakiliya be, ubwo babateraga aho batuye babashinja gukora uburaya.

Inzobere mu by’amategeko zivuga ko uwo mwanzuro urukiko rwafashe ushobora kuzagira ingaruka kuri iki gihugu kiri mu bituwe cyane kurusha ibindi muri Afurika.

Aba bagore sibo gusa batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa gukora uburaya kuko no muri Gicurasi uyu mwaka hakozwe umukwabu mu murwa mukuru Abuja, ugasiga abasaga 60 batawe muri yombi nabo bashinjwa uburaya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger