AmakuruPolitiki

Ni ryari u Rwanda rwatera DR Congo ikomeje kurushinja gutiza amaboko umutwe wa M23?

U Rwanda rushobora kuba rwarihanganye mu buryo bushoboka, rukaraswaho rukifata, abasirikare barwo bagashimutwa rukihangana ariko ibi byose ntibirugira agafu k’imvugwarimwe, ndetse ntibikuraho umurongo utukura rwashyizeho, utagomba kurengwa na buri wese.

Rudatsimburwa avuga ko u Rwanda rushobora kugaba igitero simusiga kuri Congo, mu gihe ingabo z’icyo gihugu zakora ikosa ryo kurutera.

Yagize ati “Impamvu imwe gusa yatuma u Rwanda rwinjiza igisirikare cyarwo muri Congo, ni uko rwaba rutewe kuko ntabwo u Rwanda ruterwa ruratera. Niyo mpamvu yonyine, ibindi byose byabaho, byakemurirwa mu bundi buryo.”

Ku kijyanye n’uko rwabyifatamo mu gihe urwango rukomeje gututumba muri Congo rwakomeza kwegereza igisa na Jenoside, Buchanan avuga ko u Rwanda rudakwiriye kurebera.

Ati “Ntabwo u Rwanda rwakwicara. Ni igihugu cy’abaturanyi, ni abavandimwe ndetse tunahuriye mu miryango itandukanye. Ntabwo rero u Rwanda rwareberera…ariko ntibirashyirwa mu bikorwa [iyo Jenoside], ikintu cya mbere ni ukurinda ko ibiri kubera ku mbuga nkoranyambaga [byo gukwirakwiza urwango no kwifuza ko uruhande rumwe rwicwa] byashyirwa mu bikorwa.”

Uyu musesenguzi yavuze ko u Rwanda ruri gukora igikwiriye binyuze mu gutanga umuburo w’ibiri kubera muri Congo, atanga urugero ku Nama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, yerekaniwemo ‘video documentaire’ igaragaza uko ikibazo kiri muri Congo gishobora kuganisha kuri Jenoside.



Ati “Kumenyekanisha ikibazo ni kimwe mu byo u Rwanda ruri gukora kugira ngo abantu bose bumve ikibazo kimwe ndetse hagire n’igikorwa hakiri kare mu maguru mashya. Urwo ni uruhare [u Rwanda] rudashobora na rimwe kurekera hasi kuko iyo abantu bashishikariza abandi ngo muhaguruke mufate imihoro, ibi bikwibutsa amateka yo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Amategeko ni urufunguzo rw’imibereho igezweho y’ikiremwamuntu. Uretse kuyashyiraho, indi nshingano ikomeye ya Leta ni ukuyigisha ariko ikagira n’inzego zifite ubushobozi bwo guhana abayarenzeho nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi bituma sosiyete zibaho mu mahoro.

Ntabwo bishoboka ko wakubaka ubutabera budashingiye ku gutanga ibihano ku babikwiriye, ari na yo mpamvu urwego rw’ubutabera, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari rumwe mu zo Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga zifatika.

Rudatsimburwa avuga ko kimwe mu byishe Leta ya Congo ari uko itagira inzego zishobora gutanga ubutabera no gutuma amategeko ashyirwa mu bikorwa, ku buryo byabaye nka wa murima utagira umurinzi, aho buri nyoni yose ishoboye igenda ikikoreramo.

Yatanze urugero ku Rwanda, ati “Mu Rwanda ntabwo Leta yihanganira ikorwa ry’amakosa, njye nawe dufatanye mu mashati tukarwana, Polisi ntabwo yatwihanganira. Muri Congo biratandukanye, iki gihe cyose [kuva mu 1994] bafite icyuho mu mikorere ya Leta ngo ihagurukire ibyo byaha, irwanye imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba.”

Yavuze ko ikindi cyabuze ari uko Leta yigisha abaturage akamaro ko kugendera ku mategeko, ku buryo babona ikibi bakagitinya, cyangwa se bakagitabariza.

Ati “Nk’ubu twabonye uriya muyobozi uhamagarira abantu kwica, abantu bakaza mu muhanda bakifotoza n’imihoro, ubundi bakagombye gufungwa…Ese abanyepolitiki babo, kuki ntawe uhaguruka ngo agire icyo agikoraho?”

Uyu musesenguzi yahishuye ko ibi bijyanye n’umuco mubi uri mu bayobozi ba Congo, bahitamo gushyigikira ibi bikorwa aho kwikura amata mu kanwa. Ati “Ntekereza ko biba bijyanye no gushaka igikundiro, kuko [umuyobozi] abishyigikiye, bimuha n’amajwi, ariko ni nko guca ishami ry’igiti wicayeho kuko ibyo byose bishobora kuzana ibibazo birenze n’ibihari.”

Perezida Tshisekedi yemeza ko u Rwanda rufasha M23

Src:Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger