AmakuruImyidagaduro

“Ngo banteye inda? Ni imiyaga nikomeze ihuhe nababwira iki” Miss Josiane

Miss Popularity Mwiseneza Josiane yahakanye ibivugwako yatewe inda ndetse akanishyingira, abigereranya n’imiyaga ihuha igahita ko ibyo na we yirirwa abyumva ariko ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye.

Inkuru yo kuba Miss Josiane atwite yatangiye kuvugwa ku rubuga rwa Youtube, ababivugaga babishingiraga ku kuba atakiboneka ndetse bikanavugwako yishyingiye, aya makuru yamaganwe na Manager we Sunday Justin, yavuze ko na bo babyumvise ariko ko ari ikinyoma ahubwo Josiane yabaye aruhutse ari yo mpamvu atakigaragara.

Uretse kuba Manager yarabihakanye, na nyir’ubwite yabihakanye avuga ko na we yirirwa abona ibyo bihuha ndetse ko abona n’amafoto bakora bagaragaza ko atwite kandi ari ibiyoma.

Ati ” Ni ibihuha njye ntabwo ntwite, ubwo banteye inda online,  nanjye amafoto mbibona gutyo nk’uko nawe ubibona, Ntabwo naburana na bo ngo mvuge ngo barambeashyera urumva ko naba mbaye nkabo ngiye guterana amagambo. Ni imiyaga nikomeze ihuhe nababwira iki”

Josiane uhamya ko kugeza ubu nta mukunzi afite, arateganya gukora urubuga rwa Youtube agacishaho ubutumwa bunyomoza ibyo binyoma ko atwite.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger