AmakuruImikino

Neymar yemeye gukora ku mufuka we kugira ngo afashe FC Barcelona kumwegukana

Umunya-Brazil Neymar Jr yemeye kwishyura miliyoni 20 z’ama-Euro ku giti cye, mu rwego rwo gufasha FC Barcelona kumugura imukuye muri PSG yo mu Bufaransa.

Ni mu gihe ikipe ya FC Barcelona ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibe yakwegukana uyu musore, n’ubwo amafaranga yose yagerageje gutanga PSG yayanze. Amakuru avuga ko FC Barcelona yifuje guha PSG miliyoni 130 z’ama-Euro yongeyeho abakinnyi barimo Ivan Rakitic, Jean Clair Todibo na Ousmane Dembele nk’intizanyo, ariko PSG itangaza ko itakwemera ari hasi ya miliyoni 150.

Neymar na we yinjiye muri uru rubanza yemera ko azongeraho miliyoni 20 z’ama-Euro, gusa PSG na byo irabyanga kuko ngo abakinnyi FC Barcelona yifuzaga kuyiha batigeze bagaragaza ubushake bwo kuyerekezamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger