AmakuruImikino

NBA: Boston Celtics yaguze umukinnyi ufite hafi metero eshatu z’uburebure (Amafoto)

Ikipe ya Boston Celtics ikina shampiyona ya Basketball muri leta zunze ubumwe za Amerika, yamaze gusinyisha Umunya-Senegal Elhadji Tacko Sereigne Diop Fall witizweho kuzaba ari we mukinnyi muremure kurusha abandi muri shampiyona y’uyu mwaka.

Ni umusore watangiye gukina Basketball mu myaka irindwi ishize, gusa akaba afite uburebure budasanzwe.

Tacko Fall afite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 26. Bivuze ko arushwa sentimetero eshanu zonyine na Gheorghe Mureșan wabaye umukinnyi muremure kurusha abandi muri NBA. Umunya-Sudani Manute Boll ukomoka muri Sudani y’Epfo na we yapimaga metero ebyiri na sentimetero 31, gusa aba bombi nta n’umwe ugikina.

Tacko Fall uherutse kuza mu ikipe ya Boston Celtics ubu ari guhatanira kubona umwanya mu bakinnyi 15 bayo bajya ku rutonde rw’abakina shampiyona izatangira mu mpera z’uku kwezi.

Celtics yahisemo gutoranya uyu mukinnyi w’imyaka 23 kuko ari na we wasumbaga abandi bose bashakaga kwinjira muri NBA uyu mwaka.

Uyu musore yavukiye i Dakar mu 1995, yagiye muri Amerika afite imyaka 16 icyo gihe yari amaze kugira uburebure bwa 2,13m, yaje gukina basketball muri University of Central Florida.

Tacko Fall aganira na BBC yagize ati: “Ni inzozi zabaye impamo. Natangiye basketball ntinze mfite imyaka 16.

“Ngeze muri Amerika ni ho nabonye amahitamo menshi. Abantu benshi bamfashije gukomeza gutera imbere cyane cyane muri kaminuza ya Central Florida.”

Uyu musore yemeza ko akura atari azi n’icyo Basketball ari cyo, ngo yahoraga yirebera za ‘cartoons’, gusa ngo uburyo nyirakuru yakundaga imikino ni byo byatumye atangira na we kuyikunda.

Ati” Sinari nzi uko bayikina. Nari mfite byinshi byo kwiga, nagize amahirwe abantu benshi banyitaho bamfasha gutera imbere”.

Fall avuga ko yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo abone amahirwe yo gukina muri NBA.

Ati: “None ubu ngira ngo ndi kurota. Basketball ni ubuzima bwanjye. Iyo ntakinnye umunsi umwe gusa numva nasara”.

“Nagize umugisha, ndi umwana wo muri Senegal umaze gusa imyaka nk’itandatu ntangiye basketball. Mu by’ukuri Imana yampaye umugisha”.

Mu mikino ibanziriza shampiyona (pre-season) ejo yahaye akazi gakomeye abakinnyi ba Charlotte Hornets.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger