AmakuruImikino

“Nababaza imitima ya benshi ndamutse mbivuze” Haruna asubiza ikibazo cy’igihe azahagarikira ruhago

Rutahizamu Niyonzima Haruna akaba Kapiteni wa AS Kigali yaraye yegukanye igikombe cy’amahoro yirinze kugira icyo avuga ku gihe ateganya kuzahagarikira gukina umupira w’amaguru wamugize ikirangirire.

Uyu mukinnyi yavuze ko atazi igihe azahagarikira gukina umupira w’amaguru, avuga ko aramutse akivuze hari abo bishobora kubabaza cyane.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022 nyuma yuko ikipe ye ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinda APR FC 1-0.

Haruna Niyonzima wabaye Kapiteni w’igihe kinini w’Ikipe y’Igihugu akaba ari n’umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi imikino myinsi dore ko aherutse kuzuza ijana, yagiye agarukwaho cyane aho bamwe bavuga ko ashaje atagikwiye guhamagarwa mu Mavubi.

Gusa uyu mukinnyi nubwo ari mu bakuze mu Rwanda bagiconga ruhago, mu kibuga ni n’umwe mu bagaragaza ubuhanga bwihariye ndetse n’ishyaka ryinshi.

Yavuze ko atazi igihe azahagarikira ruhago, ati “Ntabwo mbizi. Njye mbivuzeho nakomeretsa benshi.”

Haruna Niyonzima avuga ko umutimanama we ari wo uzamuyobora ku nzira imuganisha ku cyemezo cyo gusezera ruhago.

Ati “Mbyutse na mugitondo nkumva ngomba kureka gukina umupira nawureka kuko nta ntambara irimo ariko kugeza ubu ndacyafite imbaraga zo gukina, ndacyafite na byinshi byo kwigisha barumuna banjye.”

Mu ntangiro z’uyu mwaka, Haruna Niyonzima yavuze ko afite ubutumwa yifuza kuzabwira Perezida Paul Kagame kandi ko yizeye ko igihe azagirira amahirwe bagahura akabumugezaho, hari ikizahinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda wakunze kuvugwamo ibibazo biwudindiza.

Icyo gihe ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, Haruna Niyonzima yavuze ko ubwo butumwa ntahandi yabunyuza uretse kuba yifuza guhura na Perezida akaba ari we ubimwihera, ati “ubwo nintamubona nzabugumana kuko ni ubwanjye ku giti cyanjye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger