AmakuruUrukundo

Na Sarpong yavuze ku rukundo rwe n’umuhanzi Asinah

Umunye-Ghana Sarpong Michael ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wahuje ikipe ye ya Rayon Sports na Kiyovu Sports, mu bagiye mu bicu bishimira iki gitego harimo n’umuhanzikazi Asinah uri kuvugwaho gukundana n’uyu mukinnyi

Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu Kane, Sarpong yabwiye itangazamakuru ko kuba Asinah usanzwe afana APR FC yarishimiye igitego cye yatsinze ku munota wa 55 w’umukino, byamunejeje cyane dore ko aba bombi basanzwe ari inshuti.

Icyakora Sarpong yahakanye ko bombi bari mu rukundo, anavuga ko igitego yatsinze ari nk’impano yamuhaye.

Yagize ati ”Asinah ni inshuti yanjye, ni inshuti yanjye gusa bisanzwe, nyine ni ibihuha ariko ni inshuti yanjye bisanzwe. Urumva ni ubwa mbere yaje kunshyigikira nabyishimiye cyane kuba ayari hari noneho nkanatsinda kiriya gitego ni nk’impano kuri we namuhaye.”

Uyu munya Ghana yakomeje avuga ko ubu atarimo gukundana na Assinah ariko ko ntawamenya icyo imbere hahishe bashobora kuzakundana.

Gusa andi makuru yemeza ko aba bombi bamaze kuba abakunzi ‘couple’ ahubwo bakaba batarifuza kubishyira kumugaragaro.

Mu minsi ishize hagiye havugwa inkuru nyinshi y’uko aba bombi baba bari mu rukundo, Assinah yaje kubihakana ariko yemeza ko uyu musore yujuje ibisabwa byose yewe ngo ashobora no kuba abirengeje ku musore ushobora kuzuza ibifuzo bye bagakundana.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane akundana na Riderman mu myaka yashize yatangiye kuvugwaho urukundo ruri hagati ye na Sarpong biturutse ku ifoto ye n’amagambo yashyize kuri Instagram.

Icyo gihe Asinah yanditse kuri Instagram ko mu ijoro ryo ku wa 14 Werurwe yishimanye n’umufotozi wa mbere mu mujyi, ahita anerekana ko ari Sarpong Michael yashatse kuvuga mu bizwi nka ‘Tag’.

Sarpong na we yabibonye mu ba mbere na we ahita atanga igitekerezo ku byo Asinah yari yanditse , maze ashyiraho akamenyetso k’umutima kagaragaza urukundo mu marenga.

Asobanura iby’iyi foto yavugaga ko Sarpong yamufotoye , Asinah yavuze ko yayimufotoye ubwo bari basohokanye basangira ndetse rimwe na rimwe ngo bakunze no gusangira ifunguro rya nimugoroba.

Asinah yishimira igitego cya Sarpong

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger