AmakuruImikino

Myugariro Dani Alves yatangaje ko atazongera gukinira PSG

Myugariro Dani Alves uyoboye ikipe y’igihugu ya Brazil iri mu mikino ya Copa America, yatangaje ko atazakomezanya na PSG nyuma y’imyaka ibiri yari amaze akinira iyi kipe yo mu murwa mukuru w’Ubufaransa.

Dani Alves yatangaje ibi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, nyuma yo gutsindira Brazil igitego cya kane muri 5-0 yaraye itsinze Peru mu mukino wa gatatu w’itsinda A muri Copa America.

Alves kuri ubu ufite imyaka 36 y’amavuko, yakiniye amakipe ya Sevilla FC, FC Barcelona na Juventus, mbere yo kwerekeza muri PSG mu mpeshyi ya 2017. PSG yari amaze imyaka ibiri akinira, yatwaranye na yo ibikombe bine birimo bibiri bya shampiyona na bibiri by’igihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Dani Alves yashyize ahagaragara ifoto y’igikombe yatwaranye na PSG iherekejwe n’amagambo asezera.’

Yagize ati” Uyu munsi nsoje indi ntambwe mu buzima, intambwe y’insinzi, kwiga ndetse n’ubunararibonye. Ndagira ngo nshimire umuryango wa PSG ku bw’amahirwe wampaye yo kumfasha kwandika ipaji mu mateka y’ikipe. Ndagira ngo nshimire ubuyobozi ku bw’urukundo, icyubahiro n’ubufatanye nagaragarijwe kuva ku munsi wa mbere. Mwatumye iyi kipe igira umwihariko.”

“Hari hashize imyaka ibiri y’ibyishimo no gukomeza guhinduka kugira ngo nsohoze ubutumwa bwanjye, gusa mu buzima buri kintu kigira itangiriro, no hagati n’iherezo. Magingo aya ni cyo gihe ngo nsoreze aha.”

“ Ndasaba imbabazi niba hari aho nitwaye nabi mu kibuga, niba hari aho nakosheje ngerageza gutanga ibyo mfite. Ndashimira bagenzi banjye bose ku bw’igihe twamaranye, dusekera hamwe. Igihe muzaba mukinyibuka, buzabe nk’abasazi beza ba buri munsi, mufite inseko nziza ku maso yanyu, mukorana imbaraga nk’abakozi b’umwuga kandi murangamiye ibitego.”

Alves yasoje agira ati” Ndabahobera mwese kandi nizere ko mutazigera mukumbura ibintu byanye by’ubusazi. Ndabakunda cyane.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger