AmakuruPolitiki

Museveni yihaye amezi 9 yo kuba yagize Kampala umujyi utekanye utanarangwamo umwanda

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko mu mezi 9 agomba kuba yagize Kampala Umujyi utekanye kandi ufite isuku.

Ni nyuma y’uko uyu muyobozi aherutse gutangaza ko agiye gushyira ama Camera ku mihanda y’i Kampala mu rwego rwo guhashya ubugizi bwa nabi bukomeje kuvugwa i Kampala.

“Ndababwiza ukuri ko mu mezi 9, Kampala izaba ari umujyi utandukanye. Izaba itekanye, ifite isuku kandi imeze neza.” Perezida Museveni aganira n’Itangazamakuru ku mugoroba w’ejo ku biro bye biherereye Entebbe, mu ijambo yagezaga ku benegihugu.

Iri jambo rya Perezida Museveni ryibanze ahanini ku mutekano wo mu mujyi. Ni nyuma y’ubwicanyi bwakorewe Muhammad Kirumira wahoze ari mu bayobozi bakuru muri Polisi ya Uganda. Urupfu rw’uyu mupolisi rwaje rwiyongera ku bandi bantu benshi bagiye bivuganwa n’abicanyi babaga bagendera kuri za moto.

Mu ngamba zitandukanye Perezida Museveni yagaragaje ko zishobora kuba umuti w’iki kibazo, harimo ko Uganda izishingikiriza cyane abatasi ndetse n’uburinzi bukomeye nk’uko yabitangaje mu mezi 9 ashize.

Nyuma yo kubona ubu buryo ntacyo bugeraho, perezida Museveni mu mbyumweru 2 bishize yemeje ko agiye gukwirakwiza i Kampala no mu bindi bice bitandukanye abahoze mu gisirikare ibihumbi 24 bazafatanya na bamwe mu basirikare ba UPDF mu rwego rwo guhashya ubugizi bwa nabi.

Indi mpinduka Perezida Museveni agiye kuzana ni ukwirukana abakozi batandukanye mu by’iperereza hagakoreshwa cyane ikoranabuhanga ngo kuko ari ryo rihendutse.

Yagize ati”Imashini zihendutse kurusha abantu; ntizifata ifunguro rya mu gitondo cyangwa irya saa sita; ntizikenera amashuri y’incuke cyangwa ubwisungane mu kwivuza bw’abo bashakanye. Tuzakenera abantu mu gihe gito”

Perezida Museveni asanga nta muyobozi uzongera gukenera umurinzi, ngo kuko ikoranabuhanga ryoroshya akazi kandi ridatwara ibintu byinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger