AmakuruPolitiki

Museveni yahagurukiye abo yise ”ingurube” zikomeje kwica abantu muri Uganda

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagiranye inama y’ikitaraganya n’abayobozi bakuru mu nzego zishinzwe umutekano muri Uganda, nyuma y’urupfu rw’umwe mu bahoze bakomeye mu gipolisi cy’iki gihugu waraye urashwe.

Iyi nama y’ikitaraganya yabereye Entebbe ku kibiro by’umukuru w’igihugu saa yine z’iki cyumweru yari igamije kureba ku byaha byo mu mijyi bikomeje gufata indi ntera.

Ni nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo uyu mukuru w’igihugu cya Uganda yari yabanje kugera i Bulenga aho uyu mupolisi witwa Muhammad Kirumira yarasiwe ari kumwe n’umugore w’inshuti ye.

Mu itangazo Perezida Museveni yasohoye, yavuze ko “bagomba guhagarika izo ngurube batifashishije uburyo bwa gakondo bukoreshwa na Polisi.”

Iri tangazo ryagiraga riti”Ndagira ngo nshimire abatuye Bulenga kuko n’ubwo nta ntwaro bari bafite, bamwe mu bamotari bagerageje kwirukankana abicanyi bamwe bari no kuri za moto babageza Mile9. Bariya bagizi ba nabi, hari igikorwa cyadufasha kubatamaza nk’uko byagenze ku kibazo cya Susan Magara.”

“Binyuze mu gushyira ama Camera ahantu hose, tugiye guca uburyo bwa gakondo mu rwego rwo guhangana na biriya bigwari by’ingurube. Mutegereze icyo ndibutangaze ku gicamunsi cy’uyu munsi.

Mu mezi 2 ashize, Perezida Museveni ubwo yayoboraga inama yari ihuriwemo n’abayobozi bakuru b’igihugu, yavuze ingamba zatuma Uganda ica ukubiri n’ibyaha bikomeje gufata indi intera.

Mu ngamba Perezida Museveni yavuze ko zafasha, harimo gushyira za Camera ku mihanda ndetse n’andi mabwiriza agenga abatwara za moto harimo ko batagomba kwambara ibikoti n’imipira miremire bihishe amasura.

Perezida Museveni yavuze ko abaraye bakoze ubwicanyi baciye mu byanzu yari yarakomojeho muri Kamena.

Ati”Muribuka ibyanzu navuze ku wa 20 Kamena? Polisi iri gukora uko ishoboye ngo ibihome. Batangiye gushyiraho za camera kandi andi mabwiriza na yo aratangira gushyirwaho.”

Ku mugoroba w’iki cyumweru, byitezwe y’uko Perezida Museveni ageza ijambo ku bene gihugu ku birebana n’uko Uganda ihagaze muri iki gihe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger