AmakuruAmakuru ashushye

Musenyeri Kizito Bahujimihigo wayoboye Diyoseze ya Ruhengeri n’iya Kibungo yakoze impanuka

Musenyeri Kizito Bahujimihigo wayoboye Diyosezi ya Ruhengeri n’iya Kibungo, yakoze impanuka nyuma y’aho imodoka ye ifite plaue Toyota RAV4 RAB 130 S yagonganye n’umunyonzi wahise yitaba Imana mu gihe we yajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Masaka.

Ni impanuka yabaye ahagana saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Gashyantare 2022, ibera mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Amakuru avuga ko musenyeri Kizito Bahujimihigo w’imyaka 67 yavaga i Rwamagana yerekeza i Kabuga,aza guta umukono we yagenderagamo agonga umunyegare witwa Niyogisubizo Baptiste w’imyaka 18 wavaga i Kabuga yerekeza i Rwamagana amusanze mu mukono we ahita apfa.Iyi modoka ya Musenyeri yahise agonga n’ipoto y’amashanyarazi iragwa.

Iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko byakozwe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo,wahise akomereka ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Masaka

Umuvugizi wa Polisi, Ishami ryo mu Muhanda, SSP René Irere, yemereye IGIHE ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe.

Yagize ati “Imodoka ya RAV4 yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo yataye umukono we agonga umunyegare wari mu kindi gihande cy’umuhanda. Amaze kumugonga yagonze n’ipoto y’amashanyarazi, umunyegare we yahise apfa bamujyanye mu Bitaro bya Kacyiru naho Musenyeri we yakomeretse yajyanywe ku Bitaro bya Masaka.”

Ku kijyanye n’impamvu yateye iyi mpanuka yavuze ko bikiri mu iperereza bizamenyekana nyuma.

Yakomeje asaba abantu kwitwararika mu gihe bakoresha umuhanda, ati “Abantu bose bakoresha umuhanda bagomba kubahiriza amategeko kandi umutima ukaba uri ku rugendo barimo kugira ngo batagira ibyo bahutaza cyangwa bangiza hakaba hakanangirikira ubuzima bw’abantu.’’

Musenyeri Kizito Bahujimihigo avuka mu Karere ka Rwamagana. Yabaye Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri ayivamo ajya kuyobora iya Kibungo ari nayo yahagarikiyemo iyi mirimo nyuma y’aho iyi Diyoseze igize igihombo cy’amafaranga menshi. Kuri ubu yabaga muri Diyosezi ya Byumba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger