AmakuruUburezi

Musanze:Umunyeshuri yaguwe gitumo akopera ikizamini cya Leta

Umukandida wigenga witwa Mujawamariya Judith wakoreraga ikizamini cya Leta mu Karere ka Musanze yatawe muri yombi afatanwe telefone ari mu Cyumba cy’ibizamini ari kureba ibibazo n’ibisubizo by’Ikizamini.

Ni ikizamini cya Principles of Economics, cyakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku mashuri ya ESIR mu murenge wa Muhoza ahari site iri gukorerwaho ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye.

Ni ikizamini n’ibisubizo bivugwa bari bagihawe ku rubuga rwa whatsapp ruriho abantu 19, tariki ya 30/07/2023 saa 8:53Pm, ngo nkuko bigaragara kuri whattsapp ya telefone yafatanywe arimo gukopereraho.

Uyu munyeshuri yatanze andi makuru akimara gufatwa ko uru rubuga rwa (WhatsApp) ruriho abanyeshuri 19 ndetse ngo yavuze ko bagihawe n’umwarimu wabo utuye mu karere ka Rubavu.

Twifuje kumenya amakuru arambuye kuri iki kibazo maze umuvugize wa RIB Dr Murangira Thierry atubwira ko aza kutubwira ibijyanye n’aya makuru kugeza ubwo twakora iyi nkuru ntacyo yari yadutangariza.

Gusa amakuru twamenye ni uko uyu munyeshuri bikekwa ko yafatanywe Telefone yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza rihagije ku kigize icyaha n’uburyo yagikozemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger