AmakuruPolitiki

Musanze:Imiryango 26 yararaga mu mbeho yahawe inzu zigezweho(Amafoto)

Imiryango 26 yabagaho mu buzima bubi bwiganjemo kurara habi bitewe n’uko inzu babagamo zari zishaje,barishimira inzu za kijyambere bahawe zigiye gutuma baca ukubiri n’imbeho y’ijoro yararaga irikubabuza amahwemo.

Ni mu gikorwa cyateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta ariko uharanira imibereho myiza y’abaturage baturiye pariki y’ibirunga SACOLA ku bufatanye n’Akarere ka Musanze hagamijwe gutuza umuturage aheza.

Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023 mu mirenge ya Kinigi na Nyange, aho imiryango 26 yatoranyijwe kubakirwa inzu, yashyikirijwe inzu yagenewe irimo ibikoresho by’ibanze bikenerwa harimo:Intebe, ibitanda byo kuryamaho n’ibindi.

Buri muryango wahawe inzu wongereweho n’ibiwufasha kuyibamo atekanye birimo Matera ebyiri,umufuka wa Kawunga,umufuka w’umuceri,igitenge cyo kwambara, amavuta,isabune bakarenzaho na Envirope ifunze ibafasha kwiga kwizigama.

Abahawe izi nzu bagaragaje ibyishimo bidasanzwe bavuga ko Ibyo bahawe bigiye guhindura byinshi mu buzima bwabo Kandi ko bazabifata neza kugira ngo batazongera kwisanga mu buzima bubi nk’ubwo bamye babamo.

Mukanoheli Marie Jeanne ni umwe mu bahawe inzu, ubwo yaganiraga na Teradignews.rw yagaragaje ko mbere na mbere ashimira Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira umuturage ku isonga anashimira SACOLA yagize uruhare rukomeye muri iki gikorwa cy’intashyikirwa.

Ati: “Ndashimira umukuru w’igihugu cyacu perezida Paul Kagame ni umubyeyi ukomeje kutureba neza no kudufata neza cyane,Ndashimira ubuyobozi bwadutekerejeho bukadutera inkunga mu iterambere, tugiye kubaho neza bitandukanye n’uko twabagaho hehe no kongera kwicwa n’imbeho y’ijoro, Ibyo twahawe ubu tugiye kubifata neza kugira ngo turusheho gutera imbere aho gusubira aho twahoze”

Yakomeje agira ati’:”Ikindi kandi tugiye kubungabunga ingagi, kuko nizo zikamwa amadevise avamo ubu bufasha twahawe na SACOLA binyuze muri reveni sheya(Revenue share) ubukerarugendo ni bukomeze butere imbere hano i Wacu”.

Uwitwa Ntawugiruwe Rukera yagize ati’:” Nasaga n’aho ndara hanze, none mbonye aho kuba. Ubu ntabwo nzongera kunyagirwa, abatwubakiye izi nzu Imana ibahe umugisha natwe turaharanira kuzifata neza n’ingagi zacu zirakarama”.

Umuyobozi wa SACOLA bwana Nsengiyumva Pierre Celestin, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gukura imiryango utishoboye mu buzima bubi, ari ibikorwa basanzwe bakora kandi bagikomeje gukora.

Ati: “Twishimiye ibi bikorwa byuzuye hano mu Mirenge ya Kinigi na Nyange. Ni inzu 26 zigizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero, ubwogero ndetse n’ikigega gifata amazi, bikaba byaruzuye bitwaye arenga Miliyoni 250 y’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyo kubaka inzu z’abatishoboye, si ubwambere gikozwe na SACOLA, kuko tumaze kubaka inzu zisanga 80 kandi hari n’ibindi bikorwa by’iterambere tugiramo uruhare biturutse ku mafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ndetse n’abafatanya bikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze

Ati: “Ndashimira cyane igitekerezo cyo gufasha abaturage bacu batishoboye, cyatanze na Perezida Paul Kagame, cyo gusangiza abaturage baturiye pariki y’igihugu y’Ibirunga, amafaranga ava mu bukerarugendo binyuze muri SACOLA.”

Yanaboneyeho umwanya wo gusaba abahawe ibikoresho ko atari Ibyo kugurisha ahubwo aribyo kwifashisha mu buzima bwabo kuko aribyo bizabafasha kugera kubyo umukuru w’igihugu yabatekerejeho birimo kuba aheza, kugira isuku,kurya neza ndetse no kwizigama kugira ngo bagire iterambere rirambye.

Uko inzu zigezweho zatanzwe zigaragara
Mayor w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yatashye izi nzu
Mu byatanzwe harimo igitenge nk’ikimenyetso cyo kwambara neza

Umuceri watanzwe nk’ikimenyetso cy’imirire myiza

Kawunga yatanzwe mu rwego rwo kumara inzara
Amavuta nayo yatanzwe mu buryo bwo kunoza imirire
Matera nk’uburyamo bwiza,buri muryango wahawe ebyiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger