AmakuruPolitiki

Musanze:Bakubise inzu ibipfunsi biyubakira ibiro by’Akagari birimo n’ivuriro rito

Abaturage batuye mu mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika ni mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bagaragaje ko ubushake ari bwo bushobozi mu gukora ibikorwa by’iterambere nyuma yo kwiyubakira ibiro by’Akagari kabo kari gashaje katajyanye n’igihe.

Bagaragagaza ko ku ntego bihaye, ari uko bagomba kugira uruhare mu gukora buri kimwe cyatuma barushaho kubona serivise nziza kandi zinoze, kuko imbogamizi bari bafite zo kuba aho bakagombye kuzisabira hari habi kandi ari hato,hanagayitse.

Musabyimana Jacqueline ni umwe mu baturage baganiriye na Teradignews, avuga ko byari bigoye ku bonera service aha ngo dore ko hari n’ubwo bahanyagirirwaga.

Ati:”Akagari kacu kari gashaje kandi na serivise zitagenda neza, kuko igihe tuje kwaka serivise ntitwabonaga aho tuzakira cyangwa aho tuzitegerereza,ariko twagize amahirwe tugira umuterankunga harimo umuryango w’urubyiruko rw’Abayisilamu baba ku mahanga (HODESO) afatanyije n’umufatanyabikorwa w’ikigo cya TVET hano i Gasanze, ku ikubitiro rero turashima abo bafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere kugeza ku mudugudu ndetse n’abaturage batahwemye kugaragaza uruhare rwabo mu gushyira imbaraga mu iyubakwa ry’aka kagari”.

Akomeza agira ati:” Ubu twizeye neza ko tugiye kuzajya tubona serivise nziza kandi zinoze ndetse no ku gihe kuko ubu dufite aho kuzisabira,aho kwicara kuko kari gashaje hari ubwo imvura yagwaga tukabura aho tujya,abayobozi bakazinga ibitabo kuko haranaturaga, kandi natwe ntitwakabarenganyije twabaga turi kwibonera uko bihagaze ari nabyo byaduhumuye amaso yo kwishakamo imbaraga n’ubushobozi kugeza tukiyubakiye”.

Munyaneza Albertine yagize ati:” Inzu yavaga ugasanga rimwe na rimwe ibitabo barabibitse, iki ndi hari hato cyane,iki ndi kandi ku rwego rw’Isuku nk’uko iterambere turimo ribidusaba kugira isuku kuri buri wese nano dukorera, nabyo wasangaga kagayitse gasa nabi kandi gafite umwanda, gusa ubu kurabona ko iyi nzu yo ijyanye n’igihe ibyibanze byose birimo hari n’ibigikomeje gushyirwano kugira ngo umuturage azahabwe serivise nziza kuko ari ku isonga”.

“Cyakoze ubuyobozi tuzi neza ko buturebera, bukamenya ibikenewe nabo twizeye ko ibindi bikoresho bikenewe bazadufasha kubibona kugira ngo hatazagira serivise yagakorewe ku Biro by’Akagari ibanza kudusaba kujya mu mujyi urugero nko: gufotoza,gahunda z’ikoranabuhanga n’ibindi……”

Sheheik SIBOMANA Saleh umuyobozi uhagarariye itsinda rya Hodiso avuga ko impamvu bahise mo kubaka akagali aruko ari inyubako ifasha abantu batandukanye kandi ikenerwa cyane kandi amaboboko y’urubyiruko ariyo akwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Ati:” Ubundi itsinda HODESO rigizwe n’urubyiruko rw’Abayisilamu rufite intego yo gukora ibikorwa bitandukanye by’iterambere,ibyo gufasha imfubyi n’ibindi..kuba twaratekereje kubaka Akagari n’inkuko twatekereza kubaka inzu yacu bwite kubera ko Akagari ni nyubako ikenerwa mu buzima bwa buri munsi,ikenerwa n’abaturage bacu kandi ikorerwamo ibikorwa biteza imbere umuturage n’igihugu, rero muri bya bikorwa byacu dufite mu ntego yacu twararebye dusanga dufite Akagari gashaje katajyanye n’igihe, mu nama twakoze muri 2021 aba ariko twemeza kubaka kandi twabigezeho”.

Umuyobozi w’umurenge wa Muhoza Jean Pierre Manzi avuga ko bashimira aba baturage n’urubyiruko rw’Abayisilamu bishatse mo ibisubizo, akanabize ko hari ibikoresho byatumwe bizashirwa mo vuba.

Ati:”Turashimira abafatanyabikorwa n’abaturage muri bwa buryo bwo kwishakamo ibisubizo, bakoze iyo bwabaga kuko aka Akagari kari gashaje cyane ndetse n’ibyumba bidakwiriye abakozi bako,rero twiteguye natwe kubafasha mu zindi gahunda zitandukanye,ubuvugizi ku z’indi gahunda kandi hari ibikoresho twamaze gukorera komande kugira ngo bizashyirwemo kugira ngo tugire Akagari gasobanutse kurushaho”.

Aka kagali ka cyabararika kubatswe n’abaturage ku bufatanye n’urubyiruko rw’abayisiramu ruba mu mahanga. Kuzuye gatwaye asaga miriyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. ni akagari kanateganyijwe mo umwanya w’ivuriro rito, ngo kuko abarwariraga muri aka gace bagorwaga no kujya kwa mugaga bitewe n’imiterere y’imihanda yaho ikiri imbigamizi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger