AmakuruPolitiki

Musanze:Abayobozi bakubitiwe mu kirombe cya Zahabu

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Cyabararika,umurenge wa Muhoza wo mu Karere ka Musanze, bagaragaza ko batewe impungenge n’abacukura Zahabu mu mirima yabo batabahaye uburenganzira ndetse n’ugerageje kubabuza agakubutwa iz’akabwana.

Ukigera ku gasongero ko kuri uyu musozi wo muri aka kagari,Aho Uba witegeye ikibaya cya Gatare gihuriwe n’umurenge wa Gacaca ndetse n’uwa Muhoza, uhasanganirwa n’urufaya rw’akaruru k’amajwi yirangira muri Nyiramubande agira ati'” Imvura iraguye imvura iraguye” icyo akaba ari ikirango cy’uko hari umuntu utamenyerewe muri ako gace baharabutswe.

Aya magambo aba agamije kuburira abari mu ndiba y’umusozi barigucukura kwirukanka cyangwa ngo bakenyere bakomeze bitegure urugamba basanganize imihini uwo muntu bikanze ko agiye kubunamura ku ifiro.

Umwe mu baturage bafite umurima muri icyo kibaya yagize ati:”Iyo bavuze ngo imvura iraguye ni ukuvuga ko haje umuyobozi,itegure kwirukanka cyangwa kurwana bakamukubita,ni ikirango cyabo bakiziranyeho”.

Urugero rwa hafi n’umuyobozi w’umudugudu wa Gatare ngo uherutse gukubitirwamo agiye kureba ibikorerwa mu mudugudu abereye umuyobozi.

Ati’:”Amakuru ya hano ni ikibazo kubera ko iyo tugezemo tugiye gusiba nk’ibi byobo baba bacukuye bakumerera nabi, njye na mutekano bigeze kudukubitiramo kandi burya uwo bishobora kugwaho baturenganya bamutubaza, natanze raporo ebyiri ko ibintu binyobeye kuko aba bantu basatira igihumbi baba bari hasi aha ni benshi cyane banyiciramo”.

Ibihumbi by’abaturage birimo n’abana bato biba byahuriye muri iki kibaya bicukura

Urundi rugero rwa hafi n’urwumwe mu baturage bahafite imirima ihurirwamo n’abacukura barenga ibihumbi n’amagana, ngo iyo babajije ibijyanye n’amasambu yabo barakubitwa n’uwitabaje inzego z’ibanze bakamufatanya nazo.

Ati’:” Nk’ubu urabona ndazamutse bo bangize umusazi basubira kwicukurira mu murima wanjye, ahubwo sinzi niba ndabona aho ndara kuko bambonye ndikukubwira ibi, imirima yacu barayigabije barayitaganyura ntiwareba, hari n’ubwo tuvuga ngo wenda baduhe n’amafaranga bakavuga ngo “Ntayo twabaha”babigize intambara n’ugezemo baramukubita, hari n’undi bakubise twadikanyije hafi kumwica,ubu ntiyahakandagira,mudugudu ntiyahakandagira ndetse n’izindi nzego ntibazitinya….”

Aba baturage bavuga ko kuba inzego z’ibanze n’iz’umutekano bitabaza bakubitanywa nazo, ko hakwiye kongerwa umutekano urimo na gisirikare ngo kuko bo ntawabahangara byiyoroheje bafite imbunda.

Kuba iki kirombe Kiri mu Karere ka Musanze ari naho hava umubare mwinshi w’abaza gucukura bemeza ko havamo Zahabu, haniyongeraho n’abo mu Karere ka Burera,aka Gakenke n’aka Gicumbi mu mirenge nka Kiyombe na Manyagiro, ibituma hahurira abantu benshi cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yabwiye umunyamakuru Emmanuel Bizimana wa ISANGO star dukesha aya makuru ko mu bakora ubu bucukuzi butemewe hari abarenga 10 bamaze gufatwa Kandi ko inzego z’umutekano zigikomeje gukora akazi zishinzwe.

Ati’:” Nta muntu nyirizina uzwi ko ariwe nyiri kirombe nk’uko nabikubwiye, n’ikirombe cyikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikorwa rwihishwa ku buryo tutarabona umuntu uhagarara ngo ahamye ko aricye, kuba bikorwa gutyo ubu natwe twashatse amakuru dufite urutonde rw’abagera ku 10 bitwa ko aribo banyiribyo birombe ariko ntibibe ibyabo, abashoramo amafaranga amazina yabo ntavuga twayashyikirije polisi y’Akarere ka Musanze ndetse na RIB”.

Ngo kuba hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahakubitirwa ibi meya w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko aribwo yabyumva yemeza ko ubwo abo bayobozi baba barihereranye amakuru.

Abamanuka mu myobo miremire bazamukira ku nzego baterateranyije zikaba ndende

Ati’:’ Kumva ko hari umuyobozi w’umudugudu wahakubitiwe ntabyo narinabona, nta n’umuyobozi w’umudugudu wari watugezaho icyo kibazo, ubwo biramutse byarabayeho uwo muyobozi niwe waba yarihereranye ingorane yagize muri ako kazi ntasabe ubufasha ku buyobozi bumukuriye”.

Kugeza ubu ntiharamenyekana nyirikirombe naho aba, hari abavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abatari bake baba bakirimo ngo kuko uretse ababa bagaragara hejuru,haba hari n’abamanutse mu myobo ifite uburebure bwa metero 10-18, bamanukamo bakanazamuka bifashishije inzego baterateranyije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger