Uncategorized

Musanze: Umuhanzi Demallacka yinjiye muri muzika kubera D’Banj

Umusore w’i Musanze, mu majyaruguru y’u Rwanda yinjiye muri muzika nk’umuhanzi ndetse anatangizayo injyana ya Afro Trap itari imenyerewe muri aka karere abitewe n’umuhanzi D’Banj.

Uyu ni umuhanzi ukizamuka witwa Dusabimana Malik akaba akoresha amazina ya ‘Demallacka Tugha’ mu bikorwa bye bitandukanye nk’umuhanzi, avuga ko yatangiye muzika akora injyana ya Afro Trap kubera ko yakundaga gusubiramo indirimbo z’umuhanzi wo muri Nigeriya witwa Oladapo Daniel Oyebanjo wamamaye nka D’Banj, bituma na we afata umwanzuro wo gukora iyi njyana.

Malik ukorera umuziki we mu mujyi wa Musanze, amaze gushyira hanze indirimbo 3 zikoze mu buryo bw’amajwi gusa ariko akaba ari hafi gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye’Azarara’.

Mu Rwanda abahanzi bakorera mu ntara bakunze kugorwa no kuzamuka ariko uyu musore we avuga ko yiteguye gukora ibishoboka byose agateza imbere umuziki we, ku bijyanye n’uko i Musanze hari abandi bahanzi agiye guhangana nabo asanga bizamworohera kubera ko nta bandi bahanzi bakora injyana nk’iye i Musanze ndetse akaba azajya akora amashusho meza y’indirimbo ze.

Demallacka Tugha ahamya ko agiye gukora ibishoboka byose agateza imbere impano ye ndetse ikanamugirira akamaro. Yize ibijyanye n’ubukerarugendo mu mashuri yisumbuye akaba anateganya kwiga muzika mu rwego rwo gukarishya ubumenyi mu byo akora.

Uyu musore wiyemeje gutangiza injyana ya Afro Trap i Musanze ndetse rimwe na rimwe akaba avuga ko azajya acishamo agakora no mu njyana ya Afrobeat afite indirimbo yise Azarara( Video yayo iri hafi gusohoka), Umubumbe na Ayami, zose akaba yarazikoze mu mwaka umwe.

Azarara indirimbo ya Demallacka

https://www.youtube.com/watch?v=iTOQGFz_xrs

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger