Amakuru

Musanze: Inkoni iravuza ubuhuha mu baturage bazira kutirinda Covid-19

Abaturage bo mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, barinubira ikubitwa rya hato na hato n’ihohoterwa bari gukorerwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi hifashishijwe urubyiruko rw’abakorerabushake “Youth Volunteers” babaziza ko batubahirije twaje icyorezo cya Covid-19.

Ibi abaturage babitangaje nyuma y’uko umwarimu witwa Munyazikwiye Jean Népomuscène wigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Muko, umuturage witwa Uwimana Florence n’umugabo we Mbitezimana Léonard n’umwana wabo w’umukobwa bakubiswe mu buryo bukomeye.

Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye itangazamakuru ko bugarijwe n’inkoni bakubitwa n’abayobozi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bazira ubusa cyane ko uwitwa Munyazikwiye Jean Népomucsène we yakubiswe akanacibwa amande azira ko yahuye n’abakorerabushake [Youth Volunteers] ngo yanyoye inzoga.

Umwe mu baturage uvuga ko yakubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamegeri n’abanyerondo.

Ati “ Nari mu rugo iwanjye n’abana mbona abantu barahaje barambwira ngo mbarangire Usengimana, mbabwira ko ntawe uhari barambwira ngo nintamubereka barankubita. Nibwo batangiye kunkubita n’umukobwa wanjye n’abanyerondo bari kumwe na Gitifu w’akagari.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Thriphose yabwiye Igihe dukesha aya makuru ko atiyumvisha impamvu aba baturage bahohotewe ntibihutire kubimenyesha ubuyobozi cyangwa ngo bajye gutanga ikirego kuri RIB.

Ati “Mu by’ukuri rero nk’uwo muturage wavuze ngo yakubiswe n’urubyiruko rw’abakorerabushake sinibaza uburyo yakubitwa ntaze ku buyobozi ngo tumufashe kurenganurwa kuko uretse nawe n’undi wese wahohotewe araza tugakurikirana ikibazo byaba ngombwa ko tugishyikiriza RIB tukabikora ku buryo mba nkeka ko byaba bimaze igihe. Sinumva uko yakubitwa kuriya ngo ntaze kubimenyesha ubuyobozi niba koko atarakubitiwe mu tubari kuko hari n’abakubitirwa mu tubari.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo cy’abaturage bavuga ko bahohotewe barimo n’uyu mwarimu yakimenye ubwo yari mu kiruhuko. Yavuze ko agiye kugikurikirana anaboneraho kuvuga ko n’ibigaragara ko aba baturage bahohotewe n’abakorerabushake nabo bazahanwa nk’uko n’abandi bose bahanwa iyo bakoze ibyaha.

Gusa n’ubwo abaturage bo mu bice bitandukanye bakomeje kugaragaza ko bahohoterwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo n’abanyerondo rimwe na rimwe na za DASSO, Hashize igihe gito Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yihanangirije inzego zitandukanye ku bijyanye no gukubita no guhohotera abaturage.

Yavuze ko nta muturage ukwiye kuyobozwa inkoni cyane ko ngo n’inka zitagikubitwa.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger