AmakuruAmakuru ashushye

Musanze: Ibitaro bya Ruhengeri byibwe imodoka n’abantu bataramenyekana

Ibitaro bya Rugengeri behereye mu munjyi wa Musanze byibwe imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser ishinzwe ibikorwa rusange by’ibitaro, yaraye yibwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.

Iyi modoka yibwe ishinzwe ibikorwa rusange by’ibitaro birimo gutwara abaganga, kugenzura uko ibigo nderabuzima bikora neza no kubatwara rimwe na rimwe kujya kubaga mu masaha y’ijoro igihe bibaye ngombwa .

Iyio modoka yibwe ifite ibara ry’umweru ndetse iri mu bwoko bwa Land Cruiser kandi ku nzugi zayo handitseho ibitaro bya Ruhengeri.

Dr Utumatwishima Abdal, Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, yavuze ko yabwiwe ko iyo modoka yasohotse saa moya mu bitaro ariko abashinzwe umutekano w’ibyo bitaro batamenye neza uyitwaye ndetse bamaze kugeza ikirego ku Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

“Ahagana saa moya z’ijoro nibwo twamenye ko imodoka yacu y’ibitaro yabuze ariko njye nk’umuyobozi nabibwiwe saa yine ndetse nabwiwe ko kubura kwayo batangiye kubikeka saa moya z’ijoro. Bavuga ko yasohotse saa moya ariko nabo bakaba batazi neza uwayisohokanye , ngira ngo bagize amazinda yo kutabikurikirana neza kuko hari amazina atandukanye bagenda bavuga.”

Yasabye abantu bose bazabona iyi modoka kuzabimenyesha inzego zibishinzwe, anashimangira ko mu gihe itaraboneka bazakomeza kwifashisha izo zindi ebyiri zakoraga akazi nkako iyi yibwe yakoraga.

Ibi bitaro bya Ruhengeri  byakira abantu bari hagati ya 250 na 300 ku munsi bivuza bataha , byari bifite imodoka zirindwi zirimo imbangukiragutabara enye n’izindi eshatu zirimo n’iyibwe zishinzwe ibikorwa rusange

Twitter
WhatsApp
FbMessenger