AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Musanze FC yirukanye umutoza wayo Niyongabo Amars

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2019 ikipe ya Musanze yirukanye abatoza bayo babiri aribo Niyongabo Amars ndetse na Pablo Nduwimana waru umutoza wungirije ibaziza umusaruro udashimishije.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize ubuyobozi bwa Musanze FC bwari bwarategetse umutoza mukuru Niyongabo Amars gutsinda imikino itatu yikurikiranya nibura mu manota 9 akayibonamo amanota 9 ariko akaba atarabishoboye kuko mu mikino itatu aheruka yayibonyemo amanota abiri yonyine.

Kuri ubu ikipe ya Musanze iri ku mwanya wa 12 n’amanota 9 mu mikino icumi imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino ya shampiyona.

Shampiyona y’u Rwanda imaze gusohokamo abatoza bagera kuri bane muri uyu mwaka w’imikino  wa 2019-2020 kuko Niyongabo akurikiye Seninga Innocent uherutse gusezera muri Etincelles, Olivier Ovambe wirukanwe muri Mukura VS, Justin Bisengimana wirukanwe na Bugesera FC na Nduwantare Ismael wirukanwe na Gicumbi FC.

Amakuru akomeje kuvugwa nuko Musanze FC yaba iri mu biganiro na Seninga Innocent wasezeye muri Etincelles ejobundi, akaba ashobora kuza gusimbura Niyongabo Amars.

Umutoza Niyongabo Amars yirukanwe muri Musanze FC

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger