AmakuruImikino

Musanze FC na Etincelles FC baguranye abatoza

Ikipe ya Musanze FC yamaze kugira Emmanuel Ruremesha watozaga Etincelles umutoza wayo mukuru, akaba yabisikanye na Innocent Seninga watozaga Musanze uri mu nzira zo kugirwa umutoza mukuru wa Etincelles FC.

Musanze FC yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umutoza Innocent Seninga wayigezemo akubutse muri Police FC, mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe mu ntangiriro z’uku kwezi igamije gusuzumira hamwe uko umwaka w’imikino ushize wagenze, no gutegurira hamwe utaha.

Nyuma yo gukora isizuma bagasanga imikorere y’umwaka ushize itaragenze uko babyifuza, abayobozi b’iyi kipe y’i Musanze bahise bafata icyemezo cyo gutandukana n’umutoza Seninga bakamusimbuza Emmanuel Ruremesha wari uheruka gufasha Etincelles kurangiza ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona.

Amakuru avuga ko amakipe yombi yamaze kubyumvikanaho, igisigaye akaba ari uko aba batoza bashyira umukono ku masezerano bagiranye n’amakipe yabo.

Mu gihe ubuyobozi bwa Musanze bwari bwihaye intego yo kurangiza shampiyona ikipe yabo iri mu makipe atanu ya mbere, iyi kipe yarangije ku mwanya wa 09 n’amanota 35, ikaba yaratsinze imikino 8 mu mikino 30 ya shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger