AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Musanze: Abishwe n’abagizi ba nabi bashyinguwe (Amafoto)

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu taliki ya 4 Ukwakira 2019, nibwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro biraye mu baturage bo mu Karere ka Musanze mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze abantuu 14 bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

Abo bagizi ba nabi bishe abaurage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amabuye, amafuni n’izindi babasanze mu ngo zabo abandi babasanga muri centre yitwa mu kajagari.

Mu gikorwa cyo kubahiga, 19 ni bo bamaze kwicirwa bukware. Ni mu gihe batanu bamaze gufatwa mpiri aho bari bihishe mu mashyamba, mu misarani, abandi bihishe mu buvumo. Kugeza ubu icyo gikorwa kikaba gikomeje.

Umuhango wo gushyingura batandatu mu baturage bishwe wabereye mu Kagari ka Kabazungu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yitabiriye uwo muhango, ari kumwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, n’abakuriye Ingabo na Polisi.

Ubuyobizi bwitabiriye uyu muhango bwahumurije abaturage ndetse banabizeza ko ubu bafite umutekano uhagije.

Uretse abo batandatu bashyinguwe mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, abandi bashyinguwe mu Murenge wa Kinigi muri ako karere ka Musanze.

Imiryango imwe yiciwe abantu barenze umwe muri ibi bitero, ababikoze bishe abantu aho bagendaga bica, mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze ni hamwe mu ho bateye bakica benshi.

Umugore umwe watanze ubuhamya yavuze ko hari nka saa mbiri n’igice z’ijoro maze telefone zigacicikana ko kuri ‘centre’ begeranye bari kwica abantu. Yakomeje avuga ko abishe baje bigira nk’abasirikare basanzwe mu rwego rwo gufatira hamwe abaturage no kubambura ibyabo.

Uyu mugore yavuze ko yiciwe umugabo yicishijwe isuka, abana be babiri nabo bakubitwa amasuka mu mutwe ariko bo barakomereka ntibapfa.

Abaturage bagiye guherekeza ba nyakwigendera
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yitabiriye uyu muhango
Umugabo watanze ubuhamya avuga uko yarokotse
Abapfuye basezewe bwa nyuma
Umugore wiciwe umugabo yicishijwe isuka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger