Amakuru ashushyePolitiki

Musanze: Abayobozi 31 banditse basezera ku kazi

Mu Karere ka Musanze ho mu ntara y’Amajyaruguru, hari abayobozi 31 banditse basezera ku kazi kuri uyu wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020 biturutse ku myitwarire mu kazi n’uburyo buzuza inshingano zabo.

Abo bayobozi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari (ES Cells) 16 n’abashinzwe iterambere mu tugari (SEDO) 15.

Umwe muri abo bivugwa ko basezeye ni uwitwa Mahirwe Xavier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi.

Hari amakuru avuga ko yaba yazize kuba hari amafaranga Leta yatanze ngo yifashishwe mu kubakira no gufasha abagizweho ingaruka n’ibitero inyeshyamba za FDLR ziherutse kuhagaba ziturutse mu birunga, nyamara aho kuyakoresha icyo yagenewe akayiguriramo ibiti akabitwikamo amakara, ibindi akabisatuzamo imbaho akabyigurishiriza.

Ngo hari na Hoteli yagombaga kubakwa muri ako gace, abaturage bo muri ako gace bakaba ari bo bagombaga guhabwa akazi ku ikubitiro kandi nta mananiza bashyizweho, ariko ngo yabaciye amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu kugira ngo bahabwe akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko ibivugwa kuri abo bayobozi biba ari byinshi kandi bitandukanye, akaba ngo atahita agira icyo abivugaho kuko bikirimo gukurikiranwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger