Amakuru

Musanze: Abakoze ku mwanya wa communication ni 21 gusa muri 202 ubwo 181 bagisibye kuberiki?

Ikizamini cyo ku mwanya wa communication giherutse gukorwa mu karere ka Musanze gaherereye mu ntara y’Amajyaruguru gikomeje kutavugwaho rumwe na benshi babonye umwanzuro wa nyuma w’ibyakivuyemo aho umuntu umwe rukumbi muri 21 bagikoze ariwe uzakora ikizamini cyo kuvuga (Interview).

Ibi byatangiye kuvugwa cyane ku wa mbere tariki25 Nyakanga 2022, ubwo abakandida bahatanira umwanya w’umukozi ushinze inozamubano n’itumanaho (Public Relations and Mass Communication Officer) n’umunyamabanga ushinzwe imari (Secretary to Finance) mu karere ka Musanze bazindukiye mu kizamini cy’akazi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara riherereye mu karere ka Kayonza.

Ntabwo ikizamini cyatangiye saa mbiri z’igitondo nk’uko byari byateganyijwe kuko abakandida basobanuriwe ko habanje kubaho ikibazo cy’ibura rya interineti isanzwe yifashishwa mu bizamini bikorerwa ku rubuga rwa Minisiteri ishinzwe abakozi n’umurimo (MIFOTRA).

Abakandida bategereje amasaha agera kuri atatu, batangira ikizamini saa tanu n’iminota 35 z’amanywa nk’uko byagaragaye muri sisiteme (system) ya MIFOTRA, aho byanagaragaye ko kigomba kurangira saa munani n’iminota itanu z’amanywa.

Teradignews yabonye urutonde rw’abakoze iki kizamini, isanga abahataniye umwanya w’Itumanaho ari 21, mu gihe ku itangazo ry’akarere ka Musanze ryashyizweho umukono na Meya Ramuli Janvier tariki ya 18 Nyakanga 2022 rigaragaza ko abakandida bemerewe guhatanira uyu mwanya ari 202.

Muri aba bakandida, umwe ni we watsinze iki kizamini, agira amanota 25 kuri 50. Yakurikiwe n’uwagize 24.5/50, uwa gatatu, uwa kane n’uwa gatanu bagira 24/50, uwa gatandatu agira 23.5/50, uwa karindwi agira 22/50, uwa munani n’uwa cyenda bagira 21.5/50, uwa cumi agira 20.5. Uri ku mwanya wa nyuma (uwa 21) yagize amanota 13/50.

Ibi bisobanuye ko uwagize kimwe cya kabiri ari we wemerewe gukora ikizamini cyo kuvuga (interview) cyagenewe amanota 50, akaba asabwa kuzagira byibuze igiteranyo cy’amanota fatizo 70% kugira ngo azegukane uyu mwanya. Arasabwa amanota byibuze 45/50 muri interview.

Iki kinyamakuru cyashatse kumenya impamvu abitabiriye iki kizamini babaye bake ugereranyije n’abari bemerewe kugikora bose uko ari 202, ibaza bamwe mu bagiye i Rukara, basobanura impamvu zitandukanye zaba zabiteye.

Umwe utashatse ko amazina ye ajya hanze, yasobanuye ko imwe mu mpamvu zabiteye ari uko inzego bireba zateganyije ko ikizamini kizakorwa saa mbiri za mu gitondo, akabona ko nk’uwari guturuka mu ntara y’Uburengerazuba byari kumugora kuba yageze i Rukara mbere cyangwa kuri iyi saha.

Mugenzi we bahuriye i Rukara yasobanuye ko hari bagenzi be bashobora kuba bataramenye ko ikizamini kizakorwa kuri iyi tariki kubera ko akarere ka Musanze kashyize itangazo ku rubuga (website) rwako gusa, mu gihe izindi nzego zoherereza abakandida ubutumwa bubamenyesha kuri ‘email’, cyangwa zikanakoresha ubutumwa bugufi (SMS).

Yagize ati: “None se niba bari bazi ko ikizamini nta manyanga arimo, kuki uburyo bwo kumenyekanisha ikorwa ry’ikizamini MIFOTRA ivuga, ni uko bagomba kukwandikira kuri email ndetse n’iyo umaze kwapulayinga barabikubwira, bakavuga ngo ‘nyir’ikizamini bazakumenyesha umunsi wo gukora examen, babicishije kuri email watanze cyangwa nimero ya telefone.

Abandi bo baragiye bashyira agatangazo kuri website. Dutegetswe kuyisura se buri munsi? Ibyo bituma hari abantu batabimenya.”

Abakandida babajijwe ibibazo 50, kandi ko abahataniraga uyu mwanya batabyishimiye kubera ko ngo hari higanjemo ibibazo by’ubumenyi rusange (La connaissance générale), hakaburamo umwihariko w’Itumanaho n’Inozamubano; bakaba basobanura ko ari yo mpamvu batsinzwe iki kizamini.

Avuga ko ibibazo babajijwe byiganjemo ibyerekeye imiyoborere mu buyobozi bw’inzego z’ibanze n’izindi nka MIFOTRA na RURA, ubuhinzi ndetse n’ubworozi. Ibyihariye byerekeye uyu mwanya ngo ntibyarengaga bitatu. Umukandida yabajije umunyamakuru ati: “Ibibazo bitatu muri 50 se ubwo urumva biri transparent?”

Aba bakandida bakeka ko muri iki kizamini hashobora kuba harimo amanyanga, bashingiye ku mitegurire y’iki kizamini. Hari uwagize ati: “Iriya ntabwo ari exam, biriya ni uburiganya. Ubu nta wari kwemera ko bateguye ibitabaho keretse abonye ko ari umwe watsinze.”

Undi ashingiye ku buryo ibizamini kuri uyu mwanya bisanzwe bitegurwa mu nzego zitandukanye, yagize ati: “Ikizamini cya Communication Officer cyakagombye kuba gihuye n’iyo field, wenda ibindi bikaba ari connaissance general. Ntabwo Musanze ari yo ya mbere ikoze ikizamini cya Communication. Bagende barebe n’ibindi bizamini bya Communication Officer, barebe ngo bagiye bababaza ibihe? None se Musanze kuki yo yazana umwihariko?”

Iki kinyamakuru cyamenye ko akarere kateguye iki kizamini gafatanyije n’ishyirahamwe RALGA rishinzwe imiyoborere myiza mu turere tw’igihugu no mu mujyi wa Kigali, ari na ryo ngo ryafashe icyemezo cyo kohereza abakandida i Rukara.

Cyashatse kumenya icyo iri shyirahamwe rivuga kuri ibi bibazo abakandida bavuga ko bidafite aho bihuriye n’Itumanaho n’Inozamubano, Ntawukuriryayo Frederick ushinzwe itangazamakuru asubiza ati: “Wavugana n’Akarere.”

Kimwe mu binyamakuru cyagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere, Ramuli Janvier, ku kibazo aba bakandida bagaragaje, mu masaha y’igicamunsi avuga ko ari mu nteko y’abaturage, asaba kumwandikira.

Byakozwe nk’uko uyu muyobozi yabisabye ariko ntabwo araboneka ngo asubize.

Aba bakandida barasaba ko ikizamini bakoze cyashyirwa ahagaragara kugira ngo icyo bita akarengane bakorewe n’amanyanga cyangwa uburiganya bakeka ko birimo bigaragare.

Ibi bivuzwe kandi mu gihe mu minsi yashize ubwo itangazo rihamagarira abasabye akazi kujya gukora ibizamini ndetse bakabikorera mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kayonza benshi nabwo bahise bavuga ko ari uburyo bwo kunaniza abasabye akazi dore ko hari ahandi henshi bagombaga gukorera kandi hatabangamiye abantu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger